Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lambert Mende Yagarutse Muri Dipolomasi Ya DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Lambert Mende Yagarutse Muri Dipolomasi Ya DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 November 2024 7:10 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Lambert Mende Omalanga wigeze kuba Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo ubwo yategekwaga na Joseph Kabila Kabanga, yaraye ahuye na Perezida Museveni.

Bahuriye mu Biro bya Perezidansi ya Uganda baganira ku mubano DRC ifitanye na Uganda mu ngeri zirimo umutekano.

Uganda ifitanye umubano na DRC ushingiye ku bufatanye mu by’ubukungu n’umutekano ku buryo Uganda yemereye Kinshasa gutoza ingabo zayo.

Lambert Mende ntiyari wenyine kuko yari ayoboye itsinda ry’Abadepite icyenda nawe wa cumi.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Mbere y’uko Museveni abakiririra mu Biro bye, bari babanje guhura na bagenzi babo bo mu Nteko ishinga amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo baba muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Umutekano, n’Ibikorwa by’Iterambere.

Mu byo Perezida Museveni yemeranyije n’iryo tsinda harimo umushinga wo ‘gushyiraho itsinda ry’ubutwererane’ hagati y’Inteko Nshingamategeko z’ibihugu byombi.

Bemeranyije ko, ku bufatanye bw’impande zombi, hazabaho ikurikirana ry’ishyirwa mu bikorwa by’imishinga ibihugu byombi bihuriyeho, ikaba imishinga irebana ahanini n’ubukungu n’umutekano.

Abo Badepite baganiriye kandi ku mikoranire igamije kurandura burundu umutwe wa ADF washingiwe muri Uganda ariko ugakorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Ingabo za Uganda zimaze igihe zoherejwe mu butumwa bwa gisirikare bwo kurwanya no kurimbura ADF ariko guhera mu mwaka wa 2021 kugeza ubu ntizirabishobora.

- Advertisement -

Uruzinduko rwa Lambert Menda Omalanga n’itsinda ayoboye rukorewe i Kampala rukurikira urwakozwe na Perezida Felix Tshisekedi n’Umugaba mukuru w’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa General Christian Tshiwewe.

Bombi bakiriwe na Museveni ndetse Gen Tshiwewe aganira na mugenzi we uyobora ingabo za Uganda General Muhoozi Kainerugaba.

Ibiganiro byabo byemeje mu buryo budasubirwaho ko ingabo za Uganda zizajya mu bice bya Repubulika ya Demukarasi ya Congo kuhubaka imihanda izafasha ibihugu byombi guhahirana.

Bemeranyije kandi ko hari ibikorwa bya gisirikare impande zombi zizakorana harimo no gutoza ingabo za DRC bikozwe n’iza Uganda.

Lambert Mende Omalanga yigeze kuba Minisitiri w’Itangazamakuru n’Itumanaho abifatanya no kuba Umuvugizi wa Guverinoma ku butegetsi bwa Joseph Kabila.

TAGGED:CongoDRCfeaturedIngaboLambertMendeMuseveniPerezidaUganda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Gereza Eshanu Zo Mu Rwanda Zasatswe Zisangwamo Urumogi
Next Article Musanze: Umwana W’Imyaka 12 ‘Urera’ Barumuna Be ARATABAZA
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?