U Bufaransa n’u Rwanda Batashye Urwibutso rwa “L’Archive” i Paris, rukaba rwatashywe na Perezida Paul Kagame na Perezida Emmanuel Macron.
Ruherereye ku nkengero z’Uruzi rwa Seine i Paris kurutaha bikaba byabaye intambwe ikomeye mu rugendo rwo kwiyunga hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa no guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Uyu muhango witabiriwe n’abayobozi ba Leta, abadipolomate, abarokotse Jenoside ndetse n’abagize umuryango nyarwanda batuye mu Bufaransa.
Ni kimwe kandi mu bikorwa byo Kwibuka Jenoside ku nshuro ya 32, bigamije kuzirikana abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urwibutso rwaraye rutashywe si ahantu ho kwibukira gusa, ahubwo ko ni ahantu hatanga ubutumwa bwa politiki n’ubumuntu bushingiye ku kuri, kubazwa inshingano no kwiyunga.
“L’Archive” ni urwibutso rugizwe n’inkingi ebyiri nini z’umuringa w’umukara zishingiye ku mabuye ahagaze kandi zanditseho ubutumwa mu Kinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza n’Igiswahili.
Abaruhanze bavuze ko gukoresha izo ndimi zigamije gutanga ubutumwa bw’isi yose: ko Jenoside itagomba na rimwe guhakanywa cyangwa kwibagirana.
Mu bisobanuro byatanzwe, uru rwibutso rwasobanuwe nk’“ikigega cy’amateka” runashimangira uruhare rwarwo mu kubungabunga ukuri kw’amateka ku bw’ibisekuru bizaza.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yashimiye u Bufaransa ku ntambwe yavuze ko bumaze gutera mu guhangana n’uruhare rwabwo mu mateka ajyanye na Jenoside.
Yavuze ko u Bufaransa bwagaragaje “ubwitange budasanzwe mu kwemera no guhangana n’ukuri.
Perezida Kagame yanibukije uruzinduko Perezida Macron yagiriye i Kigali mu 2021, aho yemeye uruhare rw’u Bufaransa mu mateka ya Jenoside.
Muri urwo ruzinduko, Macron yavuze ko u Bufaransa “bwatsinzwe bunanirwa gukumira Jenoside kandi rwari rufite amahirwe yo kugira icyo rukora.”
Kagame yavuze ko uko kwemera ukuri kwabaye intambwe ikomeye yafunguye “inzira igana ku kuri no ku bwumvikane busesuye.”
Yanashimangiye ko guhangana n’amateka mu kuri ari ingenzi, asobanura ko kongera kwiyubaka kw’u Rwanda byashobotse kubera kwemera ko ukuri kubabaza no kubakira ku bumwe no kubazwa inshingano.
Perezida Emmanuel Macron yongeye gushimangira ubushake bw’u Bufaransa bwo gushyigikira ubutabera no kubazwa inshingano, avuga ko igihugu cye kitazigera kiba ubuhungiro bw’abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside.
Yagaragaje kandi akamaro ko kwigisha urubyiruko amateka, anaburira ku ngaruka zo guhakana cyangwa kugoreka amateka.
Macron yavuze ko u Bufaransa bugomba gukora ibishoboka byose kugira ngo Jenoside yakorewe Abatutsi ikomeze kuba mu rwibutso rusange rw’abaturage, kugira ngo ibisekuru bizaza bizasobanukirwe “ingaruka mbi z’urwango n’amacakubiri.”
Uyu muhango wanaranzwe n’ubuhamya bwatanzwe n’abarokotse Jenoside, bagaruka ku mateka, ububabare ndetse n’imbaraga zabafashije kongera kubaho.
Urubyiruko rwitabiriye ibi bikorwa rwagaragaje ubutumwa bw’ubumwe n’inshingano, rushimangira ko “kwibuka ari inshingano ihuriweho n’ibisekuru byose.”
Abateguye iki gikorwa bavuze ko kwibuka ari igikorwa gifatika cyo kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.
Perezida Kagame kandi yanagarutse ku mateka ye bwite, yibuka uko yahungiye hanze y’igihugu akiri umwana nyuma y’ihohoterwa rwibasiye Abatutsi mu ntangiriro z’imyaka ya za 1960.
Yahuje ayo mateka n’urugendo rurerure rw’itotezwa ry’Abatutsi rwaje kurangira muri Jenoside yo mu 1994, agaragaza akamaro ko kwigisha ibisekuru bizaza amateka mu buryo bwimbitse.
Yongeye gushimangira ko u Rwanda rwashoboye kwiyubaka nyuma ya Jenoside kubera guhangana n’amateka aho kuyahunga, anavuga ko ubwiyunge bushingira ku “kuri, kubazwa inshingano no gusangira umutwaro w’amateka.”
Itahwa ry’urwibutso rwa L’Archive ni indi ntambwe ikomeye mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa, umaze imyaka uba mwiza binyuze mu biganiro bya dipolomasi, za komisiyo zisesengura amateka ndetse n’ubufatanye bwa politiki.
Uyu mubano wahoze urangwa n’umwuka mubi ushingiye ku byabaye mu 1994, ariko uko imyaka yagiye ishira, impande zombi zashyize imbaraga mu kwemera amateka, kuyakoraho ubushakashatsi no kwimakaza ubwiyunge.

