LeBron Yaciye Agahigo K’Umukinnyi Wa Basket Watsinze Ibitego Byinshi Ku Isi

Nyuma yo gutsinda amanota menshi mu mukino waraye uhuje Los Angeles Lakers na Oklahoma City Thunder, LeBron James yahise aba umukinnyi wa mbere winjije amanota menshi ku isi. Kugeza ubu afite amanota 38,388.

Aka gahigo kari gasanganywe uwitwa  Kareem Abdul-Jabbar wari ugiye kukamarana hafi imyaka 40.

James mu mu mukino yaraye akinnye yatsinze amanita 36 wenyine.

Biba kandi na Abdul-Jabbar yari ahari.

- Advertisement -

Kubera ibyishimo byinshi, umugore wa James, Nyina ndetse n’abana be bahise bajya mu kibuga kwishimira ako gahigo umuntu wabo aciye, biba ngombwa ko umukino uba uhagaritswe.

Abdul-Jabbar nawe yakiniye Los Angeles Lakers.

Mu mwaka 1989 yabaye umukinnyi wa mebre wa NBA watsinze amanota 38,387.

Icyo gihe  yashyizeho agahigo bamwe batekerezaga ko nta muntu uzakamwambura.

Abandi bagerageje gutsinda cyane ni  Karl Malone watsinze amanota 1,459, Kobe Bryant watsinze 4,744 na Michael Jordan watsinze 6,095.

LeBron James yahise abahiga bose kuko ubu afite amanota 38,388 akaba arusha Jabbar inota rimwe.

James yaciye agahigo

Abdul-Jabbar  yahawe umwanya ngo ahe icyubahiro uwari umukuye ku budashyikirwa bwe, ari we LeBron James, amuhereza ballon ndetse n’ifumba y’umuriro yerekana ko ari we ufite ako gahigo.

LeBron James afite imyaka 37, akagira metero 2,6 n’ibilo 113.

Forbes Magazine iherutse gutangaza ko ari we mukinnyi wa Basketball ku isi ufite miliyari $1.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version