Leta Igiye Gutangaza Ibipimo Bishya By’Imisoro y’Ubutaka

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yatangaje ko mu gihe cya vuba hazamenyekana ibipimo bishya by’imisoro y’ubutaka, bizasimbura ibiheruka gutangazwa ariko byaje kutavugwaho rumwe.

Ku wa Mbere nibwo inama y’abaminisitiri yabaye isubitse izamurwa ry’umusoro w’ubutaka ryari rikomeje kunengwa n’abaturage, muri uyu mwaka hakazishyurwa imisoro nk’iy’umwaka wa 2019 mu gihe hakiganirwa ku mpinduka zakorwa.

Mu itangazo Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yasohoye yavuze ko “ibipimo bishya by’umusoro ku butaka bizatangazwa mu gihe cya vuba, bizashingirweho mu kwishyura imisoro y’umwaka wa 2021 uteganyijwe mu Ukuboza 2021.”

Umusoro w’ubutaka umaze iminsi uvugwaho cyane n’abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, nyuma y’uko guhera muri Nyakanga 2020 batangiye kubarirwa amafaranga ari hagati ya 0-300 kuri metero kare, uvuye hagati ya 0 na 80 Frw.

- Advertisement -

Impinduka muri iryo tegeko rigena inkomoko y’imari n’umutungo by’inzego zegereye abaturage zateye benshi impungenge, mu gihe batorohewe n’ingaruka z’icyorezo cya Coronavirus cyahungabanyije ibikorwa bibyara inyungu hafi ya byose.

Ni ikibazo cyagejejwe kuri Perezida Kagame mu mpera z’umwaka ushize, yizeza abaturarwanda ko “tugomba kubikurikirana tugashaka uko inyoroshyo yabaho.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version