USA: Abantu Umunani Barashwe Barapfa

Abantu umunani biganjemo abagore bakomoka ku mugabane wa Aziya bishwe barashwe mu bikorwa byabereye ahantu hatatu hatandukanye, umusore ukekwaho ubwo bwicanyi akaba yatawe muri yombi.

Ubwo bwicanyi bwatangiye mu gitondo ubwo abantu batanu barasirwaga ahakorerwa ibyo kugorora ingingo(massage) hazwi nka Young’s Asian Massage, mu gace ka Acworth muri Leta ya Georgia.

Abantu babiri bahise bitaba Imana, batatu bajyanwa kwa muganga igitaraganya ariko babiri muri bo bapfa bazize ibikomere. Mu bari bamaze gupfa uko ari bane, babiri bari abagore bakomoka muri Aziya mu gihe abandi bari umugore n’umugabo b’Abazungu.

Nyuma y’iminota 50 Polisi yaje kumenya ko ahazwi nka Gold Spa mu gace ka Buckhead muri Atlanta habereye ubujura bwitwaje intwaro, ihasanga imirambo y’abagore batatu.

- Advertisement -

Mu gihe abapolisi bari bakiri aho, bakiriye amakuru ko hafi aho kuri Aromatherapy Spa habereye ukurasana, bahasanga umugore warashwe arapfa.

Korea y’Epfo yaje kwemeza ko abantu bane mu bishwe bari abaturage bayo.

Umuyobozi wa Polisi ya Atlanta Rodney Bryant yatangaje ko aho abapfuye barasiwe, amashusho yafashwe na kamera (camera) zo ku muhanda yerekanye ko imodoka imwe yageze aho hantu hose, ku buryo uwari uyirimo ari we wakoze ubwo bwicanyi.

Nyuma y’amasaha abiri igitero cya nyuma kibaye, Polisi y’akarere ka Crisp mu bilometero 241 mu majyepfo ya Atlanta yamenyeshejwe ko ukekwaho ubwo bwicanyi witwa Robert Aaron Long arimo kwerekezayo.

Inzego zibishinzwe zahise zimukurikira aho yari mu modoka ya Hyundai Tucson y’umukara, ahita atabwa muri yombi.

Ntabwo impamvu yateye ubwo bwicanyi iramenyekana, gusa hari ubwoba ko bwari bugambiriye abaturage bakomoka muri Aziya.

Abo baturage bakomeje kwibasirwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kenshi bakitirirwa ko bari inyuma y’uburyo icyorezo cya COVID-19 cyakajije umurego.

Mu cyumba cya Massage hamwe mu harasiwe bariya bantu
Imodoka imwe yagaragaye ahabereye ubu bwicanyi hose
Uyu musore yagendaga muri Hyundai Tucson y’umukara
Robert Aaron Long yatawe muri yombi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version