Abimukira Bamaze Igihe Kinini Mu Rwanda Bagiye Koroherezwa Kubona Ubwenegihugu

Sena yatoye itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu, nirimara kwemezwa rizashyiraho ingingo zizatuma abimukira bamaze igihe mu Rwanda bashobora guhabwa ubwenegihugu.

Mu itegeko rishya hongewemo ingingo zirimo ko iyo umunyamahanga ahawe ubwenegihugu nyarwanda, n’abana be batarageza ku myaka y’ubukure bahita babuhabwa kuko baba bari mu nshingano z’umubyeyi.

Mu mavugurura yakozwe kandi harimo ko umuntu umaze igihe aba mu Rwanda ashobora gusaba ubwenegihugu igihe ahamaze imyaka 15, mu gihe ubundi hateganywaga nibura imyaka itanu.

Mu itegeko hanashyizwemo ingingo ivuga ko umuntu ashobora gusaba ubwenegihugu hashingiwe ko ari umwumukira, igihe amaze mu gihugu imyaka 25.

- Advertisement -

Ni ingingo yitezweho gukemura ikibazo cy’abantu benshi bamaze igihe kinini baba mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko, kandi ugasanga ibihugu byabo bitakibabara mu baturage bifite.

Ni icyiciro kirimo nk’abantu bagiye baza mu Rwanda bahunze ibibazo bitandukanye mu bihugu byabo, byaba ibijyanye n’ubuzima, ubukungu cyangwa politiki.

Minisitiri muri Perezidansi Uwizeye Judith yavuze ko hari nk’abantu bava mu bihugu kugeza ubwo n’iyo babisubiramo biba bitakibabara nk’abaturage babyo.

Ati “Urugero ni aba banya-Oman. Ntabwo Oman yemera ko ifite abaturage bayo hano mu Rwanda. Abarundi benshi baje mu gihe cya kera, basubirayo ntibabemere nk’abarundi. Ni ukuvuga ngo n’aho bavuye naho ntibakibamenya nk’abaturage b’icyo gihugu.”

“Umuntu aba mu Rwanda agasubira iwabo muri Oman agakorayo ibintu akagaruka hano, we icyo gihe ashatse kuba umunyarwanda yabisaba anyuze mu zindi nzira, ntabwo yashingira kuri iyi mpamvu yo kuba umwimukira.”

Mu mpamvu zatanzwe na Guverinoma zatumye biba ngombwa ko iri tegeko rihinduka, harimo guhuza itegeko ngenga rigenga ubwenegihugu nyarwanda n’Itegeko Nshinga ryavuguruwe muri 2015.

Hagamijwe kandi kuziba icyuho kiri mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryo muri 2018, kubera ko ridateganya ibyaha n’ibihano bijyanye n’ubwenegihugu nyarwanda.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version