Umuryango mpuzamahanga uharanira kuwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, washimye ko u Rwanda rutegura rugashyira mu bikorwa rukanagenzura ingengo y’imari yarwo.
Mu mwaka wa 2012 rwari ku manota 8% mu rugera ku manota 50% mu 2023.
Ibi byaraye bitangarijwe mu kumurika Raporo iki kigo cyakoze ku micungirwe y’ingengo y’imari bikozwe na Guverinoma y’u Rwanda, abayobozi ba Transparency International Rwanda, bakavuga ko Leta y’u Rwanda yitwara neza muri iki gikorwa.
Iyo Raporo yakozwe ishingiye ku bushakashatsi Transparency International Rwanda yakoze mu mwaka wa 2023 bugaragaza uko umutungo wa Leta ukoreshwa.
Bimwe mu bigize iyi raporo bigaragaza uko abaturage bagira uruhare mu ikoreshwa ry’ingengo y’imari.
Iyo raporo bayise Open Budget Survey (OBS 2023).
Abayikora bashingira ku nkingi eshatu zirimo umucyo, uruhare rw’abagenerwabikorwa mu ingengo y’imari no kugenzura uko ishyirwa mu bikorwa na Leta.
Muri yo harimo ko igenzurwa ry’ingengo y’imari mu Rwanda ryahawe amanota 56%, uko ubugenzuzi Bukuru bw’Imari ya Leta bugenzura bihabwa amanota 78% n’aho uko Inteko Ishinga Amategeko igenzura iby’iyo ngengo y’imari bihabwa 44%.
Inkingi yo gukorera mu mucyo u Rwanda rwazamutse mu manota ruva kuri 45% rwari rwagize mu 2021rugira 50% mu 2023.
Ku rundi ruhande imbogamizi, zagaragajwe kugira ngo hanozwe iby’iyo ngengo y’imari, zirimo ko nta rwego rwigenzura ruhari rushobora gufasha mu kugenzura uko imari ya Leta ikoreshwa, ku buryo rwakunganira umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta.
Icyakora Transparency International igaragaza ko u Rwanda ruzamuka neza kuko rwavuye ku manota 8% rwari rufite mu 2012 agera ku manota 50% mu 2023.
Ku rwego rw’isi, ruri ku mwanya wa 59 mu bihugu 125, rukaza ku mwanya wa cyenda muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara no ku mwanya wa gatatu muri Afurika y’Iburasirazuba, hose n’amanota 50%.
Apollinaire Mupiganyi usanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda yavuze ko urebye aho u rwanda rwavuye hari impinduka zabaye.
Ibyo kandi byagizwemo uruhare n’imiryango itari iya leta yagize rugaragara kugira ngo ingengo y’imari yegere umuturage nk’uko Mupiganyi abyemeza.
Yagiza ati: “Mu buryo bwo guha umwanya abaturage bakagira uruhare mu bibakorerwa, u Rwanda ruri hasi cyane kuko rufite amanota 16% kandi bavuga ko kugira ngo iki gipimo kibe cyujuje ibisabwa bagomba kugira amanota nibura 61%. Uruhare rw’umuturage rero rucyari hasi”.
Mbabazi Donah umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN, mu ishami rishinzwe ingengo y’imari avuga ko mu itegurwa ry’ingengo y’imari ya Leta, ibikorwa Uturere tuzakora bitondekwa hasesenguwe gahunda y’imyaka itanu.
Ibitekerezo abaturage batanga ku ishyirwa mu bikorwa by’iyo ngengo y’imari byakirwa uko umwaka uje undi ugataha.
Open Budget Survey ni ubushashatsi bukorwa nyuma y’imyaka ibiri.
Bwatangiye mu mwaka wa 2006 bukaba bugamije kugaragaza uko ibihugu bikorera mu mucyo mu bijyanye n’ingengo y’imari.