Leta Yafunze Ibindi Bitaro Byigenga

Minisiteri y’Ubuzima yategetse ibitaro byigenga bya MBC Hospital byo mu Mujyi wa Kigali gufunga imiryango bitarenze ku wa 6 Ukwakira, kubera amakosa akomeye yagaragaye mu mikorere yabyo.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko mu kwezi gushize nabwo Minisiteri y’Ubuzima yafunze Baho International Hospital, nyuma y’iperereza ryakozwe kuri serivisi mbi byavugwagamo, zanatumye bamwe mu barwayi bahasiga ubuzima.

Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Ubuzima Ushinzwe serivisi z’ubuvuzi Dr Corneille Ntihabose, yabwiye Taarifa ko mu barimo gukora igenzura ku mavuriro yose yigenga mu gihugu, nyuma bakazakora raporo ku byemezo byafatwa hashingiwe ku makosa yagaragaye.

Yakomeje ati “Ariko hari igihe ibyo tuba twabonye mu igenzura biba bisaba ko umuntu atategereza kiriya gihe.”

Yakomeje ati “Aka kanya tumaze kugenzura ibitaro  47 ariko igenzura riracyakomeza, rero bitewe n’amategeko ahari, ni nk’amakosa tuba twabonye mu bugenzuzi mu mavuriro, tugakora raporo, hakavamo icyemezo cyo gufungirwa.”

MBC Hospital yafunzwe iherereye mu Murenge wa Nyarugenge ahahoze Grace Hotel, haruguru y’isoko ryo mu Biryogo.

Ni ibitaro byari bikiri bishya kuko byatangiye gukora ku wa 16 Mutarama 2018. Byatangaga serivisi zirimo kwakira indembe, ubuvuzi bw’abana, ubw’indwara zo mu mubiri, ubuvuzi bwihariye bw’abagore na serivisi zo kubaga.

Dr Ntihabose yavuze ko hagomba kugenzurwa ibitaro byigenga n’amavuriro bisaga 300, mu gikorwa kizarangirana n’uku kwezi kwa cumi.

Yakomeje ati “Abaturage barifuza serivisi nziza zo kwa muganga, kandi biva mu kugenzura abantu bakareba mu mavuriro ibibazo bihari, abakosora bagakorora, ufungirwa na we agafungirwa.”

Igenzura mu bitaro bya Leta ryararangiye

Dr Ntihabose yavuze ko nubwo muri iki gihe harimo kugenzura amavuriro yigenga, hashize amezi atatu hagenzuwa amavuriro ya leta, aho hagenzuwe ibitaro 44 bya Leta.

Ati “Raporo yararangiye nayo igiye gusohoka, kandi nayo hari ibyemezo byagiye bifatwa. Ibyemezo bifatirwa ibitaro bya Leta bitandukanye n’iby’igenga, byo biza mu buryo bw’ubutegetsi, aho bigaragaye ko habaye uburangare bakaba bahanwa cyangwa bagafatirwa ibyemezo niba ari abayobozi.”

Ni ibiki birebwa mu bugenzuzi?

Mu igenzura ku mavuriro yigenga harebwa imiterere y’ubuyobozi bw’ikigo, niba gifite inama z’ubutegetsi n’uburyo gikemura ibibazo by’abakozi.

Hanarebwa imitangire ya serivisi imbere mu ivuriro, harimo no kuba rifite abaganga bahagije.

Dr Ntihabose yavuze ko hanarebwa niba hari uburyo bwafasha umuturage aramutse yinubiye serivisi z’ibitaro n’uburyo icyo kibazo gikurikiranwa, hakanagenzurwa niba bagira uburyo bwo kwakira ibitekerezo by’abaturage kuri serivisi bahabwa.

Yakomeje ati “Tukajya nanone mu bikoresho byo kwa muganga, ese birahagije; inyubako irahagije, nubwo tuba twarabemereye tubifungura hari igihe bahindura wenda twahavuye, ibyo nabyo twarabirebye ; ese imiti bimeze gute, nta miti ivanze iyarangije igihe n’itararangiza igihe; iyo habaye ikosa ry’umuti ese babimenyesha minisiteri cyangwa Rwanda FDA,”

“Tukajya ku gice cya nyuma cy’ibijyanye n’imari, ese bubahiriza ibiciro gute, kuko twagiye tubona abaturage bavuga ngo iri vuriro ryishyuza amafaranga ari hejuru ntiryubahirize amabwiriza ahari y’ibiciro byo kwa muganga; ese nta manyanga arimo, ni urutonde abantu bacu bajya mu bugenzuzi barebaho.”

Amabwiriza agenderwaho ateganya ibihano birimo ko ivuriro rishobora kwihanangirizwa, cyangwa gufungwa  amezi atatu, atandatu cyangwa burundu bitewe n’amakosa yagaragaye.

Baho International Hospital Yasabye Imbabazi

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version