Baho International Hospital Yasabye Imbabazi

Ibitaro bizwi nka Baho International Hospital byo mu Mujyi wa Kigali byasabye imbabazi ku mitangire mibi ya serivisi imaze igihe ibivugwamo, yamaganywe cyane kuva mu minsi ishize binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

Ibi bitaro bimaze iminsi ku gitutu, bishinjwa imitangire mibi ya serivisi no kutubahiriza amabwiriza y’isuku n’ubwirinzi muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Ni umuriro wakijwe n’uwitwa Lucy Mbabazi ku wa 10 Nyakanga, ubwo yandikaga kuri Twitter ko ibitaro bya Baho biciriritse cyane.

- Advertisement -

Ntabwo yahise atangaza uko byagenze, nubwo nyuma yaje kuvuga ko ari ibitaro bitubahiriza gahunda cyangwa ‘rendezvous’ iba yahawe umurwayi, ku buryo ahagera ku isaha yahawe agasanga hari abantu benshi bari imbere ye.

Byahise bitangirira aho, abantu benshi bijujutira serivisi zitangwa na biriya bitaro.

Gusa uwitwa Rwirima yavuze ko mu minsi itatu yamaze mu gihugu, umuhungu we yarwaye bamujyana kuri biriya bitaro kandi yitaweho uko bikwiye.

Ati “Ibi birantangaje.”

Mbabazi yaragarutse avuga ko ari amahire ko yakiriwe neza.

Gusa ati “Intabaza ya mbere ni ukudahana intera. N’abakozi ubwabo ntabwo batanga urugero cyangwa ngo bakaze ingamba muri iki gihe icyorezo kimeze nabi.”

Uwitwa Ori (@oruzibiza) we yageze kure avuga ko biriya bitaro byanamusuzumye bikamuvura indwara itariyo, icyitwa misdiagnosis.

Ati “Guhera ku gusuzumwa indwara itariyo inshuro 3 mu gihe cy’iminsi 7 kugeza ku guhura n’ikibazo cy’isuku nke ikabije mu bhe by’icyorezo, @BahoIntHospital ikwiye gukorwaho iperereza.” Ni ubutumwa yanageneye Minisiteri y’Ubuzima.

Uwitwa Miche Byus yahise yungamo, avuga ko biriya bitaro byakira nabi abarwayi, ndetse n’uburyo bwo kwishyuza ari bubi kandi bufata igihe.

Ndahiro Derick yahise avuga ko we mu minsi ishize umuvandimwe we yaharwariye, baza kuhamukura kubera serivisi mbi bahawe.

Yakomeje ati “N’ikimenyimenyi nandikiye ubuyobozi bwaho, nkeka ko ahari bashatse ko ari njye uzisubiza.”

Uwitwa Rachel we yageze n’aho agira inama abantu ko igihe bakeneye serivisi z’ubuvuzi badakwiye kwirirwa bajya muri Baho kubera ibihe bibi yahagiriye.

Ati “Kuvuga ko navuwe uburwayi butari bwo ntabwo byaba bihagije.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yaje kubona ubwo butumwa bwose, yizeza ko ibibazo byose babyumvise kandi bigiye gukorwaho igenzura mu masaha hagati ya 24-48.

Yashimangiye ko ashigikiye ubuvuzi bwubakiye ku kwita ku murwayi uko bikwiye.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho muri Baho International Hospital, Janvier Munyaneza, yaje kubwira The New Times ko biriya byavuzwe byose byabatunguye, kuko nta mukiliya wigeze abegera ngo abagezeho ko yavuwe mu buryo butari bwo.

Harimo aho yagize ati “Duha agaciro gakomeye isuku kubera ko ibitaro bikwiye kuba bifite isuku ihagije. Twakira abakiliya benshi, by’umwihariko abanyamahanga, kandi nta buryo wabakiramo udafite isuku ihagije.”

Ni imvugo nayo yanenzwe na benshi kuko abanyamahanga atari bo batuma ahantu hagomba kuba isuku gusa.

Ni ibintu bitishimiwe n’Umuyobozi w’Urwego rw’Iterambere, RDB, rushishikajwe n’imitangire myiza ya serivisi.

Umuyobozi wa RDB, Clare Akamanzi yanditse ati “Numijwe cyane n’ukwihagararaho kwa Baho muri iyi nkuru. Ni gute wahinduka niba udashobora kwicisha bugufi ngo wumve ibitekerezo by’abandi cyangwa ngo ugire icyo ubivugaho wabanje gucukumbura ibibazo byagaragajwe. Iki cyizere kidafite aho gishingiye si cyiza ku mitangire myiza ya serivisi.”

Nyuma y’iminsi ine yanabayemo iperereza rya Minisiteri y’Ubuzima, Ibitaro bya Baho byasabye imbabazi mu itangazo byasohoye, Taarifa yabonye.

Rigira riti “Mu izina ry’Inama y’Ubutegetsi, Ubuyobozi n’abakozi ba baho International Hospital (BIH), twifuje gusaba imbabazi abantu bose muri rusange by’umwihariko abarwayi bacu twatengushye mu minsi ishize muri serivisi.”

“Nyuma y’uko abarwayi bacu bagaragaje ko batishimiye serivisi ndetse n’imyanzuro y’igenzura ryakozwe na Minisiteri y’Ubuzima, BIH yongeye kwiyemeza gushyira mu bikorwa ibishoboka byose kugira ngo abarwayi bose n’abakiliya bitabweho ku rwego rwo hejuru kandi bijyanye n’iterambere ry’urwego rw’ubuzima mu Rwanda.”

Byashimiye abagaragaje ibibazo byose, byiyemeza kubikurikirana hagamijwe kunoza imitangira ya serivisi n’ibindi bikorwa byose mu gihe kiri imbere.

Mu mvugo zose biriya bitaro byakoreshaga mbere bisubiza abagaragaje impungenge ku mikorere yabyo, nta na hamwe byasabaga imbabazi cyangwa ngo byizeze iperereza ku bivugwa n’abantu batandukanye.

Ibyo bikagaragaza ko imbabazi zasabwe ari umusaruro w’igitutu cya Minisiteri y’Ubuzima yahise ibikoraho iperereza, aho kuba umutimanama w’abayobozi b’ibitaro.

Share This Article
1 Comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version