Uko Polisi Yagaruje Miliyoni 3 Frw Zibwe Mu Modoka i Kigali

Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC), ku wa Gatanu bafashe abantu babiri barimo uw’imyaka 38 n’undi wa 37, bakekwaho kwiba 3,000,000 Frw mu modoka i Kigali.

Mu gitondo cyo ku wa Kane tariki 30 Nzeri 2021, uwitwa Ndayishimiye Bravo Patrick yazindukiye mu Mujyi wa Kigali rwagati agiye kugura ibikoresho by’ikoranabuhanga mu gace k’ubucuruzi kazwi nka Quartier Commercial.

Yabanje kunyura ku biro by’ivunjisha kuko yari akeneye amafaranga y’u Rwanda kandi afite amanyamahanga.

Yagize ati “Nahise njya mu gace k’ubucuruzi guhaha ibikoresho by’ikoranabuhanga, nta minota 10 yaciyeho nahise ngaruka gutwara amafaranga nsanga bamaze kuyiba.”

“Bisa nk’aho bari bangenzuye kuva mvuye kuvunjisha kurinda ngera mu iduka nari ngiye guhahiramo.”

Yahise abimenyesha Polisi nayo itangira gukurikirana imodoka y’abamwibye, ku wa Gatanu imuhamagara imumenyesha ko abakekwaho kumwiba bafashwe “ndetse n’amafaranga bayafatanwe.”

Umwe mu bafashwe yemeye ko ubwo yari mu modoka ye yabonye Ndayishimiye aparitse, akinga imodoka ye arongera akora ku rugi ngo yumve ko rwifunze neza.

Yagize ati “Nkimara kubona umuntu asohotse mu modoka yamara gukinga akongera agakora ku rugi, nahise ntekereza ko asizemo ibintu by’agaciro.”

“Nahise mpamagara mugenzi wanjye kuko we agira urufunguzo rufungura imodoka zose. Yahise aza arafungura dusangamo ibahasha ya kaki irimo amafaranga menshi.”

Ayo mafaranga bahise bayatwara, bayabaze basanga harimo miliyoni 3 Frw. Barayagabanye buri umwe atwara miliyoni 1.5 Frw.

Bavuze ko bamenyaniye muri gereza ya Nyarugenge ubwo bari bafungiye ibyaha by’ubujura. Umwe yari yarakatiwe igifungo cy’imyaka ine naho undi akatirwa igifungo cy’imyaka ibiri n’amezi ane.

Nta mezi abiri arashira barekuwe, kuko nk’uwafashwe ufite imyaka 37 yafunzwe bwa mbere ku wa 17 Mata 2019, akatirwa gufungwa imyaka ine azira kwiba.

Ari ku rutonde rw’abagororwa 4781 barekuwe by’agateganyo ku wa 4 Kanama 2021, nk’uko bigaragara mu Iteka rya Minisitiri ryemeza ifungurwa ry’agateganyo ry’abakatiwe, ryatangajwe mu igazeti ya Leta yo ku wa 3 Kanama.

Bombi bemera kandi bakicuza icyaha bafatiwemo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera yashimiye uwihutiye gutanga amakuru akimara kwibwa, bikorohereza Polisi gukurikirana bariya bantu.

Ati “Akimara kuvuga aho yibiwe twifashishije za Camera dukurikirana bariya bantu.”

Habanje gufatwa umwe, ako kanya “agaragaza mugenzi we bari kumwe, bafashwe bamaze kugabana ariya mafaranga ariko bari bakiyafite yose.”

CP Kabera yongeye gukangurira abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose bahuye n’ikibazo.

Yanibukije abagifite ingeso yo kwiba no gukora ibindi byaha ko babicikaho kuko bazajya bafatwa bashyikirizwe ubutabera.

Ati “Bariya bantu barivugira ko atari ubwa mbere bafatiwe mu byaha by’ubujura. Inshuro nyinshi twerakana abandi bantu bafatiwe mu byaha bitandukanye harimo n’ubujura, icyo dushaka kubwira abantu ni ukuba maso kandi bakajya bihutira gutanga amakuru.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo bakorerwe idosiye.

Itegeko riteganya ko Umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ibihano byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije, kwiba byakozwe nijoro cyangwa kwiba byakozwe n’abantu barenze umwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version