Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Leta Yahagaritse Itumbagira Ry’Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Peteroli Ryari Rigiye Kuba
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubukungu

Leta Yahagaritse Itumbagira Ry’Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Peteroli Ryari Rigiye Kuba

admin
Last updated: 20 May 2021 10:29 pm
admin
Share
SHARE

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bitazahinduka mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2021, mu gihe hagendewe ku biciro ku isoko mpuzamahanga, byagombaga kuzamuka ku buryo bukomeye.

Kuri uyu wa Kane RURA yatangaje ko ku isoko mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byakomeje gutumbagira guhera mu ntangiro z’uyu mwaka, ku buryo byazamutseho 17%, bigatuma ku isoko ryo mu Rwanda bigomba kuzamukaho 7%.

Mu mafaranga, byaba bivuze ko litiro ya mazutu isanzwe igura 1054 Frw igomba kuzamukaho 36 Frw ikagura 1090 Frw, naho litiro ya lisansi igura 1088 Frw i Kigali, ikazamukaho 73 Frw ikagura 1161 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RURA Dr Nsabimana Ernest yavuze ko ryagombaga kuba ari izamuka riteye inkeke, kuko ryari gutera izamuka ry’ibiciro byose by’ubwikorezi.

Ati “Ibyo rero byose nibyo byarebweho, Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo ko hari ibyo igomba kwigombwa kugira ngo izo ngaruka zishobora kugera ku bukungu zitaza zose zikagera ku muturage w’u Rwanda, habaho kwigomwa ayo mahoro kugira ngo ibiciro bigume aho biri ubungubu.”

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver yavuze ko izi ngamba zisanga iziheruka gufatwa, ubwo leta yahagarikaga izamuka ry’ibiciro by’ingendo mu modoka rusange, ikiyemeza kunganira ibigo bitwara abagenzi.

Ati “Ubundi ku mwaka twari twabaze miliyari 29.3 Frw, nicyo byajyaga gutwara kugira ngo ibiciro ntibizamuke. Ibyo rero bigafasha abagenzi kugira ngo ntibongere kuri ya mafaranga yabo.”

Ririya zamuka rya 7% ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli ngo ryagombaga guteza ikibazo ku bukungu muri rusange, kubera ko ryari kugera ku biciro ku modoka zose, zaba izitwara abagenzi n’izitwara imizigo isanzwe cyangwa ibiribwa.

Yavuze ko mu kezi gushize ibiciro ku isoko byazamutse 2.4%, wagereranya Mata na Werurwe ugasanga byarazamutse 1.4%. Biteganywa ko muri uyu mwaka muri rusange ibiciro ku isoko bizazamukaho 3.5%.

Yakomeje ati “Niyo mpamvu nk’ubungubu leta yigomwe ikavuga iti ako 7% byagombaga kuzamuka reka leta abe ari yo iyatanga muri aya mezi uko ari abiri, mu gihe tureba uko ibiciro bizaba bimeze ku rwego mpuzamahanga, aho kugira ngo umuturage abe ari we uyatanga, aho kugira ngo bigire ingaruka ku bindi biciro, aho buri munyarwanda wese, n’udafite imodoka bimugiraho ingaruka.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa buri mezi abiri.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka byakomeje gutumbagira ku rwego mpuzamahanga, ahanini kubera ibihugu byagiye biva muri guma mu rugo ibikorwa by’ubukungu bigasubukurwa, ariko ugasanga aho ibikomoka kuri peteroli bituruka bikiri bike.

Ibihugu bicukura peteroli biheruka kwemeranya gukomeza gushyira nke ku isoko, ku ibiciro bitazamanuka vuba.

TAGGED:Dr Nsabimana ErnestfeaturedGatete ClaverLisansiMazutuPeteroliRURA
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Internet Explorer Igiye Gukurwa Ku Isoko
Next Article FERWACY Yisobanuye Ku Bwiru Buyivugwamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

I Yeruzalemu Hagabwe Igitero Kica Batandatu Barimo Umugore Utwite

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ubushinwa Bweretse Isi Ko Ku Ntwaro Bwihagazeho

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Abawazalendo Bigaragambije Ku Cyemezo Cya Leta

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

You Might Also Like

IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Miliyari Frw 2 Rayon Iteganya Gukoresha Muri Shampiyona Zizava He?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Ishyaka CCM Ryemeje Suluhu Nk’Umukandida Mu Matora Ya Perezida

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?