Leta Yahagaritse Itumbagira Ry’Ibiciro By’Ibikomoka Kuri Peteroli Ryari Rigiye Kuba

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwatangaje ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli mu Rwanda bitazahinduka mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2021, mu gihe hagendewe ku biciro ku isoko mpuzamahanga, byagombaga kuzamuka ku buryo bukomeye.

Kuri uyu wa Kane RURA yatangaje ko ku isoko mpuzamahanga ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli byakomeje gutumbagira guhera mu ntangiro z’uyu mwaka, ku buryo byazamutseho 17%, bigatuma ku isoko ryo mu Rwanda bigomba kuzamukaho 7%.

Mu mafaranga, byaba bivuze ko litiro ya mazutu isanzwe igura 1054 Frw igomba kuzamukaho 36 Frw ikagura 1090 Frw, naho litiro ya lisansi igura 1088 Frw i Kigali, ikazamukaho 73 Frw ikagura 1161 Frw.

Umuyobozi Mukuru wa RURA Dr Nsabimana Ernest yavuze ko ryagombaga kuba ari izamuka riteye inkeke, kuko ryari gutera izamuka ry’ibiciro byose by’ubwikorezi.

- Advertisement -

Ati “Ibyo rero byose nibyo byarebweho, Guverinoma y’u Rwanda ifata icyemezo ko hari ibyo igomba kwigombwa kugira ngo izo ngaruka zishobora kugera ku bukungu zitaza zose zikagera ku muturage w’u Rwanda, habaho kwigomwa ayo mahoro kugira ngo ibiciro bigume aho biri ubungubu.”

Minisitiri w’Ibikorwa remezo Gatete Claver yavuze ko izi ngamba zisanga iziheruka gufatwa, ubwo leta yahagarikaga izamuka ry’ibiciro by’ingendo mu modoka rusange, ikiyemeza kunganira ibigo bitwara abagenzi.

Ati “Ubundi ku mwaka twari twabaze miliyari 29.3 Frw, nicyo byajyaga gutwara kugira ngo ibiciro ntibizamuke. Ibyo rero bigafasha abagenzi kugira ngo ntibongere kuri ya mafaranga yabo.”

Ririya zamuka rya 7% ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli ngo ryagombaga guteza ikibazo ku bukungu muri rusange, kubera ko ryari kugera ku biciro ku modoka zose, zaba izitwara abagenzi n’izitwara imizigo isanzwe cyangwa ibiribwa.

Yavuze ko mu kezi gushize ibiciro ku isoko byazamutse 2.4%, wagereranya Mata na Werurwe ugasanga byarazamutse 1.4%. Biteganywa ko muri uyu mwaka muri rusange ibiciro ku isoko bizazamukaho 3.5%.

Yakomeje ati “Niyo mpamvu nk’ubungubu leta yigomwe ikavuga iti ako 7% byagombaga kuzamuka reka leta abe ari yo iyatanga muri aya mezi uko ari abiri, mu gihe tureba uko ibiciro bizaba bimeze ku rwego mpuzamahanga, aho kugira ngo umuturage abe ari we uyatanga, aho kugira ngo bigire ingaruka ku bindi biciro, aho buri munyarwanda wese, n’udafite imodoka bimugiraho ingaruka.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa buri mezi abiri.

Kuva muri Mutarama uyu mwaka byakomeje gutumbagira ku rwego mpuzamahanga, ahanini kubera ibihugu byagiye biva muri guma mu rugo ibikorwa by’ubukungu bigasubukurwa, ariko ugasanga aho ibikomoka kuri peteroli bituruka bikiri bike.

Ibihugu bicukura peteroli biheruka kwemeranya gukomeza gushyira nke ku isoko, ku ibiciro bitazamanuka vuba.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version