Leta Yashyizeho Igiciro Ntarengwa Cya Gaz Mu Gihugu

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko gaz ikoreshwa mu guteka igomba kugurwa 1260 Frw ku kilo mu gihugu hose, hagamijwe gukumira itumbagira ry’ibiciro byayo.

Umuyobozi mukuru wa RURA Dr Nsabimana Ernest yavugiye kuri Televiziyo Rwanda ko impuzandengo y’igiciro yari imaze kugera mu 1500 Frw, ugasanga abantu bagishyiraho uko bishakiye.

Byageze aho abaturage batangira kwinubira uburyo ibiciro byayo birimo kuzamuka cyane.

Yakomeje ati “Nyuma y’igihe kirekire hakorwa ubusesenguzi harebwa mu by’ukuri gaz ikoreshwa mu guteka aho ituruka mu kigobe cya Perse, urugendo ikora ikaza ikagera ku byambu, icyambu cya Mombasa (Kenya) n’icyambu cya Tanzania, ikaza ikagera hano mu gihugu cyacu, ibyo bintu byose byarebweho mu busesenguzi, kugeza igihe rero hamaze kugaragara ko igiciro cya gaz mu by’ukuri uburyo cyagiye kuzamuka hashobora kugira ibihindukaho.”

- Kwmamaza -

Yavuze ko basanze kigomba guhinduka guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 15 Ukuboza 2021, ibi biciro bishya bikazageza ku wa 15 Mutarama 2022.

Yakomeje ati “Mu bufatanye n’abatumiza iyo gaz ikoreshwa mu guteka twaricaye turareba, igiciro kuva ejo ku wa Gatatu ku itariki 15 kiraba 1260 Frw ku kilo. Ubwo rero urumva ubibaze niba umuntu akoresha icupa ry’ibilo bitatu bya gaz igiciro kiraba 3780 Frw, ibilo 6 ni 7560 Frw, ibilo 12 ni 15,120 Frw, ibilo 15 ni 18,900 Frw, ibilo 20 ni 25,200 Frw.”

Minisitiri w’ibikorwa remezo Amb Gatete Claver, yavuze ko izi mpinduka zijyanye na politiki yo kwimakaza izindi ngufu zikoreshwa mu guteka, hakagabanywa ibikoreshwa bikomoka ku mashyamba bakava kuri 79% bakagera kuri 42% kugeza mu mwaka wa 2024.

Ni uburyo ngo bwangiza ikirere n’ibidukikije muri rusange.

Yavuze ko abanyarwanda bari barimo kubyitabira, ariko ibiciro bihanitse byari bitangiye kuba imbogamizi ku buryo byari gutiza umurindi kongera gukoresha cyane amakara.

Minisitiri Gatete yavuze ko mu 2016 abakoresha gaz mu guteka bari 2.5%, mu gihe mu mpera z’umwaka ushize bari bageze kuri 5%.

Uretse gaz, hanakoreshwa biogaz ubu zirenga 10,000 ndetse intego ni uko zarushaho kuzamuka, bikunganirwa no kubaka za rondereza zituma abantu bakoresha inkwi nke cyane. Hari no gukoresha za briquettes.

Yavuze ko ari gahunda igenda yitabirwa, kuko n’ingabo z’u Rwanda na Polisi bakoresha gaz, ubu Urwego rw’amagereza narwo rubigeze kure.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version