Hadutse Indi Ndwara ‘Itaramenyekana’

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima ( WHO) ryohereje abahanga mu by’ubuzima muri  Sudani y’Epfo gukusanya amakuru hagamijwe kumenya indwara ihamaze iminsi, ikaba imaze guhitana abantu 89.

Intara yibasiwe n’iriya ndwara ni iyitwa Fangak iri muri Leta ya Jonglei.

Muri iyi Ntara hari haherutse kuba imyuzure idasanzwe.

Umukozi wo mu ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubuzima ku isi witwa Sheila Baya yabwiye BBC ko ‘itsinda boherejeyo rigomba’ gukusanya ibimenyetso byose bishoboka.

- Advertisement -

Yavuze ko uburyo bwiza bwo kugera aho gukusanyiriza ibimenyetso ari ugukoresha kajugujugu.

Ibimenyetso nibirangiza gukusanywa, bizajyanwa mu Murwa mukuru, Juba, kandi ngo ntibigomba kurenga kuri uyu wa Gatatu tariki 15, Ukuboza, 2021 bitaragezwa yo.

Indi nkuru mbi iri kuvugwa muri Sudani y’Epfo ni uko mu Ntara ya Unity n’aho Malaria iri guca ibintu.

Si Malaria yonyine kuko mu gukamuka kw’amazi yatewe n’imvura nyinshi iherutse kugwa igateza imyuzure, hari abaturage benshi barwaye impiswi, biganjemo abana.

Ibi byemejwe na Minisitiri ushinzwe imyubakire, ubutaka n’indi mirimo ifitiye igihugu akamaro witwa Lam Tungwar Kueigwong.

Ikindi kibazo kiri muri Sudani y’Epfo ni uko hari abantu baherutse gucukura nabi Petelori n’ibiyikomokaho bigatembera mu migezi, aborozi batamenye ibyabaye bakayashoramo amatungo yabo amenshi agapfa.

Abaturage baturiye ibice byagaragayemo imyuzure ubu bari mu gihirahiro kuko badashobora kugera ku isoko, ku mashuri no ku bitaro mu buryo bworoshye.

Imibare itangwa n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, ivuga ko imyuzure imaze iminsi  muri kiriya gihugu yatumye abantu 700,000 bava mu byabo.

Hari umuganga wo muri  Médecins Sans Frontières uvuga ko abaturage bo mu gice kibasiwe n’iriya myuzure, bacyeneye imiti byihuse, ariko kubageraho bikaba ari ingorabahizi.

Sudani y’Epfo ni kimwe mu bihugu byugarijwe n’akaga k’ubwoko butandukanye.

Harimo ingaruka z’intambara kiriya gihugu kigiye kumaramo imyaka 10 n’ingaruka zituruka ku mihindagurikire y’ikirere cyane cyane ubutayu.

Hejuru y’ibi hakiyongeraho COVID-19.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version