Leta Yongeye Kwigomwa Amahoro Ku Bikomoka Kuri Peteroli

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko Leta yemeye gukomeza kwigomwa amahoro ku bikomoka kuri peteroli, bituma ibiciro byabyo mu Rwanda mu mezi ya Kanama na Nzeri 2021 biguma uko bisanzwe.

Ni ukuvuga ko igiciro cya Lisansi i Kigali kitagomba kurenga 1088 Frw kuri Litiro, naho igiciro cya Mazutu i Kigali ntikigomba kurenga 1054 Frw kuri Litiro.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuyobozi mukuru wa RURA, Dr. Nsabimana Ernest, rivuga ko bijyanye n’uko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bikomeje kwiyongera cyane ku isoko mpuzamahanga, byagombaga gutuma no mu Rwanda bizamuka.

Rikomeza riti “Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gukumira ingaruka ku bukungu zashoboraga guturuka ku bwiyongere bukabije bw’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli. Leta ikaba yemeye kwigomwa amahoro yari asanzwe yakwa ku bikomoka kuri peteroli.”

- Advertisement -

Iki cyemezo cyafashwe bwa mbere ku biciro byo mu mezi ya Gicurasi na Kamena 2021, ubwo byari bimaze kugaragara ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli kuva mu ntangiro z’umwaka byari bimaze kuzamukaho 17%, ku buryo mu Rwanda byagombaga kuzamukaho 7%.

Icyo gihe Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Gatete Claver, yavuze ko kuzamura ibyo biciro byashoboraga kugira ingaruka ku biciro by’ibintu byinshi mu gihugu.

Yavuze ko ku mwaka habazwe miliyari 29.3 Frw leta izakenera gutanga kugira ngo ibiciro ntibizamuke.

Ati “Niyo mpamvu nk’ubungubu leta yigomwe ikavuga iti ako 7% byagombaga kuzamuka reka leta abe ari yo iyatanga muri aya mezi uko ari abiri, mu gihe tureba uko ibiciro bizaba bimeze ku rwego mpuzamahanga, aho kugira ngo umuturage abe ari we uyatanga, aho kugira ngo bigire ingaruka ku bindi biciro, aho buri munyarwanda wese, n’udafite imodoka bimugiraho ingaruka.”

Ni icyemezo cyatanze umusaruro kuko Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) giheruka gutangaza ko muri Nyakanga 2021 ibiciro mu mijyi byamanutseho 0.4%, ugereranyije n’uko kwezi mu mwaka ushize. Muri Kamena byamanutseho – 0.2%.

Icyo kigo kivuga ko zimwe mu mpamvu zatumye ibiciro bimera kuriya ari ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byamanutseho 13.5% ugereranyije na Nyakanga 2020, na 0.1% ugereranyije na Kamena 2021.

Biteganywa ko muri uyu mwaka muri rusange ibiciro ku isoko bizazamukaho 3.5%.

Banki Nkuru y’u Rwanda igaragaza ko mu kigega cya milyari $100 cyashyiriweho kugoboka ibikorwa byashegeshwe n’ingaruka za COVID-19, urwego rw’ubwikorezi ari rumwe mu rwarebweho.

Bijyanye n’uburyo hari igihe kinini imodoka zategetswe gutwara 50% by’abantu zari zisanzwe zitwara, kugira ngo abantu bategerana bakaba bakwanduzanya. Hari n’igihe kinini ziparitse muri Guma mu rugo.

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa, aheruka kuvuga ko basanze kugira ngo ibigo by’ubwikorezi bidahomba, kongera igiciro ku muntu winjiye muri iyo modoka atari cyo gisubizo kuko n’abagenzi bahuye n’ingaruka za COVID-19.

Ati “Leta yemera kwirengera icyo gihombo abatwara abantu bakagize kubera ko batashoboye kuzamura igiciro, ishyiraho amafaranga, hari miliyari 12.8 Frw, bifasha kunganira abatwara abantu kugura mazutu n’iki.”

“Andi ngira ngo yari miliyari 13 Frw abafasha nabo kuvugurura imyenda bari bafite mu mabanki kugira ngo biborohereze ubwo buremere bw’iyo myenda.”

Ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli bivugururwa buri mezi abiri.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version