Perezida Museveni Yohereje Intumwa Idasanzwe Mu Burundi

Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakiriye Maj Gen Abel Kandiho uyobora urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi (CMI), nk’intumwa idasanzwe ya Perezida Yoweri Museveni.

Ibiro bya Perezida w’u Burundi byatangaje ko ibyo biganiro byahuje abaturanyi b’u Rwanda mu majyepfo n’amajyaruguru i Gitega, byagarutse ku ntambwe amasezerano yasinyiwe mu ruzinduko Perezida Ndayishimiye yagiriye muri Uganda muri Gicurasi 2021, amaze gutera.

Imwe muri izo ngingo ni umushinga wo kubaka umuhanda uzabahuza unyuze muri Tanzania.

Ni inzira yasimbura umuhanda usanzwe uca mu Rwanda hagati ya Gatuna cyangwa Kagitumba, ikagera ku Burundi ku mipaka y’Akanyaru cyangwa Nemba.

- Kwmamaza -

Ibiro bya Perezida Ndayishimiye bikomeza biti “Kuri icyo, iyo ntumwa idasanzwe ya Perezida Museveni yamumenyesheje ko Nyakubahwa Perezida Museveni amaze kubivuganaho na mugenzi we wa Tanzania ku bijyanye n’itangira ry’ibikorwa byo kubaka uwo muhanda uzazanira inyungu akarere.”

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru nyuma y’urugendo rw’iminsi itatu muri Uganda, Perezida Ndayishimiye yavuze ko bashaka gukoresha cyane umuhanda uca muri Tanzania kubera “umuturanyi” wabangamiye ubucuruzi.

Nubwo atavuze izina, bihita byumvikanisha ko ari u Rwanda kuko ari rwo ruri hagati ya Uganda n’u Burundi.

Amakuru avuga ko uwo muhanda uzaca mu gace ka Myotera-Mutukula n’i Karagwe muri Tanzania, ukazakomereza Ngara, aho uzava ugana mu mupaka wa Kobero uhuza Tanzania n’u Burundi.

Abasezenguzi bavuga ko nubwo uwo muhanda ugiye kubakwa mu buryo bwo “guhima u Rwanda”, uzongera intera imodoka zagendana n’amasaha zihakoresha, ugereranyije n’inzira isanzwe ica mu Rwanda. Bivuze ko ushobora guhombya abacuruzi aho kubaha inyungu.

Ingaruka z’umubano mubi

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wabaye mubi cyane guhera mu 2015, ubwo u Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika Perezida Pierre Nkurunziza, ibirego rwakomeje guhakana rwivuye inyuma.

U Rwanda rwo rushinja u Burundi gushyigikira imitwe igamije kuruhungabanyiriza umutekano irimo FDLR na FLN, ndetse abarwanyi bagiye bafatwa batanze ubuhamya bw’uburyo binjiriraga mu myitozo mu mashyamba ya Congo banyuze i Bujumbura.

Bagiye banakomoza ku mazina y’abasirikare bakuru mu Burundi bafasha muri ibyo bikorwa.

Ni nabyo birego rushinja Uganda, ko ifasha bene iyo mitwe mu gushaka abarwanyi, guhuza ibikorwa n’ibindi.

Bikiyongeraho ko kuri Uganda, iriya mitwe yaba iri inyuma y’itotezwa rikorerwa abanyarwanda babayo ndetse inzego zirimo CMI iyoborwa na Maj Gen Kandiho ikagira uruhare mu kubafunga no kubakorera iyicarubozo.

Ni ibikorwa byamaze igihe, kugeza ubwo u Rwanda rwasabye abaturage barwo kutajya muri Uganda.

Ku ruhande rw’u Burundi, ibintu byabaye bibi ubwo icyorezo cya COVID-19 cyongeraga ubukana, buhagarika ingendo zica mu Rwanda harimo n’imodoka zitwara ibicuruzwa, mu gihe u Rwanda rwazemereraga guhita.

Ni icyemezo cyabangamiye ubucuruzi bunyura mu muhora wa ruguru hagati y’u Burundi, u Rwanda,  Uganda na Kenya, bushamikiye ku cyambu cya Mombasa.

Muri icyo gihe amakamyo yaheze ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi, kugeza ubwo muri Werurwe 2021 rwagiriye inama Uganda na Kenya gushaka ahandi binyuza ibicuruzwa byabyo.

Byatumye u Rwanda ruba ruhagaritse kwakira amakamyo yarunyuragamo akomeza mu Burundi kuko yimwe inzira mu Burundi.

Muri icyo gihe uretse n’ubucuruzi, n’abaturage basanzwe ntibemererwaga kwinjira mu Burundi kandi ari abenegihugu.

Ibyo bikagaragaza ko nubwo u Burundi buvuga ko u Rwanda rwabangamiye ingendo ku buryo hitabazwa umuhanda wazaca muri Tanzania, ari imbuto z’umubano utameze neza hagati y’ibi bihugu aho kuba gushakira inyungu abacuruzi.

Muri ibi bihe u Rwanda n’u Burundi birimo mu rugendo rwo kuzahura umubano, ariko ku ruhande rwa Uganda biracyari kure.

Ku isabukuru y’umunsi w’ubwigenge bw’u Burundi ku wa 1 Nyakanga, u Rwanda rwoherejeyo Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente ahagarariye Perezida Paul Kagame muri uwo muhango.

Icyo gihe Perezida Ndayishimiye yavuze ko ari nk’igitangaza babonye, avuga ko yizeye ko ari intangiriro y’ibyiza byinshi mu mubano w’ibi bihugu.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version