Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Leta Y’u Rwanda Igira Kwihangana Ariko Kugira Aho Kugarukira- Rutaremara
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Leta Y’u Rwanda Igira Kwihangana Ariko Kugira Aho Kugarukira- Rutaremara

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 19 April 2022 8:25 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Inararibonye muri Politiki y’u Rwanda akaba n’umuyobozi w’urubuga ngishwanama rw’inararibonye, Tito Rutaremara avuga ko burya Leta y’u Rwanda yihangana bigatinda.

Avuga ko  ishyira ku munzani mu nyungu z’ubutabera ikareba igikwiye mu bwiyunge n’ubumwe by’Abanyarwanda.

Yabivugiye mu kiganiro cyaraye gihuje inzego  zirimo MINUBUMWE, Polisi y’u Rwanda, Minisiteri y’ubutabera, n’izindi.

Rutaremara yavuze ko nyuma y’igihe runaka Leta y’u Rwanda ikuburira ikakubyira ko hari ibyo ukwiye gucira kuko birura ariko ukavunira ibiti mu matwi, bigera aho ikaguhana.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ati: “Buriya iyi Leta y’ubumwe igira kwihangana, irareba iti uyu muntu twamwumvise wenda aribwiriza reka tumubwire, ejobundi ikongera ikamubwira iti nyamuneka, ejobundi buriya ikongera ikamubwira iti nyamuneka, yakomeza bakamufata, nicyo gituma uba ubona ba Karasira n’abandi bageze aho…”

Tito Rutaremara yavuze ko iyo igihe kigeze Leta y’u Rwanda irambiwe iguhana kandi mu buryo bukwiye.

Ati: “  Leta igira iti twarakubwiye twakugiriye inama ko wica amategeko none ngwino ujye mu bucamanza. Niko ikora igenda buhoro kuko burya kubaka ubumwe ntabwo wirukanka ngo uhere ko ukubita ngo uyu akoze iki! Ugenda buhoro, ubanza kwigisha nyuma rero igihe cyazagera ukabwira ab’amategeko uti mukurikize amategeko ahanwe hakurikijwe amategeko.”

Ku rundi ruhande Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu ivuga ko Politiki y’amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside ntaho yamenera.

Abishingira ko hari inzego zishinzwe kuyikumira n’amategeko ahana uwo yokamye.

- Advertisement -

Ubusanzwe ariko ni uko bimeze.

Jenoside si ikintu uzindukana mu gitondo kuko kugira ngo umuntu agambirire kwica undi n’abe bose n’abandi bafitanye isano n’abo basa cyangwa bafite ikindi bahuriyeho bisaba igihe kirekire kandi ibigikorerwamo bikaba biteguye neza.

Uku ni ko byagenze kuri Jenoside zose harimo n’iyakorewe Abatutsi.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène avuga ko gukorera politiki y’amacakubiri mu Rwanda bidashoboka kuko ngo  n’ababigerageje mu myaka yashize bitabakundiye.

Ati: “Politiki yose yaba ishaka gusenya igihugu ntabwo ishobora gukorwa kuko icya mbere ni uko amategeko ubwayo abibuza uhereye ku Itegeko Nshinga. Icya kabiri ni uko n’imitwe ya Politiki na none yagenderaga ku ngengabitekerezo ya Jenoside muri iyi myaka 28 ishize Jenoside ihagaritswe, byagiye bigaragara ko hari abanyapolitiki bagiye bashaka kugarura ibyo bitekerezo”

Avuga ko Leta y’u Rwanda yinjiye muri ibi bibazo iganira  n’Inteko ishinga amategeko iyo mitwe igaseswa.

Mu mwaka wa 2003 amashyaka nka MDR Parmehutu yarasheshwe kuko byagaragara ko ishaka kugarura ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri Dr Bizimana avuga ko abakora Politiki muri iki gihe  babizi ko hari imirongo ngenderwaho itagomba kurengwa.

Iyi mirongo itagomba kurengwa ni ukugarura Politiki y’urwango, ivangura amacakubiri, itoteza n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ibi ngo nibyo bituma umunyapolitiki uvuga ko aje gukorera mu Rwanda Politiki itubakiye ku Bumwe n’ubwiyunge by’Abanyarwanda atemererwa kuyihakorera.

Sena y’u Rwanda ntishobora kwemera umutwe wa Politiki nk’uwo.

Ku rundi ruhande ariko hari abagaragaza impungenge kubera abavuga ko ari Abanyapolitiki bakoresha imbuga nkoranyamabaga nka YouTube, bagakwirakwiza imvugo z’urwango n’amacakubiri.

Umushakashatsi kuri Jenoside, Tom Ndahiro we avuga ko inzego z’ubugenzacyaha n’iz’ubutabera zagombye kongera umurego mu guta muri yombi uwo ari we wese ukoresha imvugo ihembera amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Hari imwe mu miryango ijya ivuga ko iharanira uburenganzira bwa muntu ijya ivuga ko  u Rwanda iyo inzego z’ubutabera zigize uwo zita muri yombi zimukurikiranyeho ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha  ruherutse gutangariza RBA  ko rwakiriye dosiye 53 z’ibyaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside mu gihe cy’iminsi irindwi y’Icyumweru cy’icyunamo ku nshuro ya 28 hibukwa abazize jenoside yakorewe Abatutsi.

TAGGED:AbatutsifeaturedIngengabitekerezoJenosideNdahiro
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Umuraperi Wo Mu Bufaransa Witwa Youssoupha Agiye Gutaramira Abanyarwanda
Next Article Umusaza Buhigiro Jacques Arashyingurwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Mu Myaka 61 Imaze Mu Rwanda Croix Rouge Yamariye Iki Abaturage?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?