Leta Y’u Rwanda Ikodesha Inzu Zo Gukoreramo Kandi Ifite Izipfa Ubusa

Depite Gloriose Uwanyirigira hamwe na bagenzi be bagize Komite mu Nteko ishinga amategeko ishinzwe kugenzura uko umutungo wa Leta ukoreshwa bavuga ko bibabaje kuba Leta ikodesha inzu ikoreramo kandi hari izindi zirangewe n’ibigunda, zikeneye gusanwa gusa.

Mu nyubako 49,937, Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta yagenzuye, yasanze izigera kuri 950 ziri aho gusa zidakoreshwa kandi, mu by’ukuri, nta kibazo kinini zifite.

Depite Uwanyirigira avuga ko iki kibazo gikwiye gufatirwa ingamba zihuse, bigakorwa n’ikigo gishinzwe imyubakire, Rwanda Housing Authority, kuko bihombya Leta kandi mu bintu bidafatika.

We na bagenzi bo muri PAC bavuga ko gusana no gukoresha inyubako za Leta ziri hirya no hino mu Rwanda byagabanya cyangwa bigakuraho amafaranga Leta itanga izikodesha.

- Kwmamaza -

Leta ikodeshereza ibigo 35  birimo n’inkiko.

Hari Umudepite witwa Beline Uwineza wavuze ko inyubako nshya ya RURA itaratahwa yose kandi isa n’uyuzuye, kandi ngo iramutse itangiye  gukorerwamo byafasha ibigo byinshi nabyo kwimuka bikabona aho bikorera.

Imibare itangwa n’Abadepite ivuga ko inzu za Leta zipfa ubusa ziri henshi.

Nk’ubu inzu 61 zirapfa ubusa mu Mujyi wa Kigali, inzu 301 zirapfa ubusa mu Ntara y’Amajyepfo, inzu 252 zirapfa ubusa mu Ntara y’Uburengerazuba, inzu 245 zirapfa ubusa mu Ntara y’Amajyaruguru n’aho inzu 181 zirapfa ubusaa mu Ntara y’Uburasirazuba.

Ikigo cy’igihugu kita ku buhinzi n’ubworozi, RAB, gifite inzu 52 nzima zidakoreshwa, kikagira izindi 308 zikeneye kuvugururwaho gato ndetse n’izindi 68 zikwiye gusenywa burundu.

Izo nzu ziherereye mu bigo by’ubushakashatsi bya RAB biri mu Rubirizi, i Ngoma, Nyamagabe, Gishwati, Musanze, Rubona, Muhanga, Nyagatare n’ahandi.

Izindi nzu zipfa ubusa kandi zikeneye kuvugururwa ni ishuri ry’indimi rya Kaminuza y’u Rwanda( EPLM) riri i Taba muri Huye, urukiko rwa Kanto rwa Gakenke, aho kwidagadurira muri Kaminuza y’u Rwanda hitwa ‘Theâtre de Verdure’ n’ahandi.

Kuba Leta ikodesha birayihenda cyane kubera ko urugero nk’ubu Urukiko rw’ikirenga rukodesha aho rukorera miliyoni Frw 117 ku kwezi, ni ukuvuga miliyari Frw 1.4 ku mwaka

 Icyakora umuyobozi wa RHA witwa Alphonse Rukaburandekwe yabwiye The New Times  ko iki kibazo bagiye kugishakira umuti urambye bidatinze.

Alphonse Rukaburandekwe avuga ko iki kibazo bagiye kugishakira umuti urambye bidatinze.
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version