Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Leta y’u Rwanda Yongeye Kuburana Na Rujugiro
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ubutabera

Leta y’u Rwanda Yongeye Kuburana Na Rujugiro

admin
Last updated: 11 February 2022 2:51 pm
admin
Share
SHARE

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) rwasubukuye iburanisha mu bujurire hagati ya Leta y’u Rwanda n’ikigo Union Trade Center Limited (UTC), gifite Rujugiro Tribert Ayabatwa nk’umunyamigabane munini.

Ni ubujurire bwatanzwe n’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda ku cyemezo cy’urukiko cyo ku wa 20 Ugushyingo 2020, rwanzuye ko Leta yakoze amakosa ubwo yatangiraga gucunga inyubako ya UTC nk’umutungo wasizwe na bene wo mu 2013.

Ni inyubako yaje gutezwa cyamunara ku wa 25 Nzeri 2017, kugira ngo hishyurwe ibirarane by’imisoro isaga miliyari imwe yo mu 2011 na 2013.

Yaguzwe na Kigali Investment Company kuri miliyali 6.8 Frw.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Urukiko rwa mbere rwanategetse Leta guha UTC amafaranga y’ubukode yakiriwe guhera ku wa 1 Ukwakira 2013 kugeza ku wa 27 Nzeri 2017, no gutanga indishyi ya $500,000 izajya yuguka 6% ku mwaka kugeza itanzwe yose.

Mu iburanisha ryo mu bujurire, Leta y’u Rwanda ihagarariwe n’Intumwa za Leta Nicholas Ntarugera na Ntwali Emile.

Ntarugera yavuze ko urukiko rwa mbere rwakoze amakosa mu kwemeza ko ikirego cyatanzwe ku gihe.

Icyemezo ku micungire y’imigabane ya Rujugiro ngo cyafashwe ku wa 29 Nyakanga 2013 aho kuba ku wa 2 Ukwakira 2013 nk’uko byashyikirijwe urukiko. Ikirego cyatanzwe ku wa 22 Ugushyingo 2013, bivuze ko amezi abiri ateganywa n’itegeko yaba yararenze.

Nyamara mu rubanza mu rukiko rwa mbere, urukiko rwemeje ko icyabaye ku wa 29 Nyakanga yari inama ku micungire y’imigabane ya Rujugiro, mu gihe haburanwa igihe leta yatangiriye gucunga UTC.

- Advertisement -

Hatangajwe ko ku wa 2 Ukwakira 2013 aribwo Komisiyo ishinzwe gucunga imitungo yasizwe na bene yo yandikiye abantu bakodeshaga muri UTC, ibamenyesha ko ubu iri mu maboko yayo.

Leta ariko yasobanuye ko itigeze yinjira mu miyoborere ya UTC, ahubwo yacungaga imigabane ya Rujugiro.

Ikindi kibazo cyagaragajwe n’Intumwa ya Leta y’u Rwanda ni uko abanyamategeko barimo kuburanira UTC, Francis Gimara na Hannington Amol, badakwiye kwemerwa kubera ko hatagaragajwe icyemezo cya UTC kibashyiraho.

Ahubwo ngo bashyizweho na Rujugiro usanzwe ari umunyamigabane munini muri icyo kigo, ku buryo Urukiko rukwiye gukuraho icyemezo cy’umucamanza wa mbere.

Intumwa ya Leta Ntwali we yavuze ko Guverinoma ifite inshingano yo gucunga imitungo yasizwe na bene yo, by’umwihariko y’abaturage batari mu gihugu.

Ngo umunsi Rujugiro yagarutse mu Rwanda azashyikirizwa imitungo ye.

Abanyamategeko ba UTC bo bavuze ko nta makosa urukiko rwakoze, kuko ikirego cyatanzwe bakimara kumenya ko UTC yatangiye gucungwa na Leta nk’umutungo wasizwe na bene wo.

Gimara yavuze ko kuba ahagarariye UTC bitanyuranyije n’amategeko, kuko afite uburenganzira bwo gukora akazi k’ubwavoka, akunganira abantu n’ibigo mu nkiko.

Byongeye, UTC ngo ni ikigo cyanditswe mu gihugu kinyamuryango cy’urukiko ruri kuburanisha uru rubanza.

Ahubwo ngo urukiko rwa mbere rwakoze amakosa kuko rutategetse ko UTC isubizwa ubukode n’inyubako yayo yagurishijwe, ndetse ngo ntirwagennye impozamarira ikwiye.

Basabye urukiko gutesha agaciro ubujurire bw’Intumwa nkuru ya Leta y’u Rwanda.

Ntabwo igihe urukiko ruzatangariza icyemezo cyarwo cyatangajwe, ariko uru rubanza ruzakomeza kugeza ku wa 28 Gashyantare, 2022.

Rurimo kuburanishwa n’abacamanza barimo Nestor Kayobera (Perezida), Geoffrey Kiryabwire (Visi Perezida), Sauda Mjasiri, Anita Mugeni na Kathurima M’Inoti.

UTC yashinzwe ku wa 20 Gicurasi 1997, ifite abanyamigabane barimo Rujugiro (imigabane 1933), Theoneste Mutambuka (imigabane 41), Tharcisse Ngofero (imigabane 4), Succesion Makuza Desire (imigabane 3) na Successsion Nkurunziza Gerard (imigabane 20).

Ni ikigo cyari cyubakiye ku muturirwa uri mu mujyi rwagati witwaga UTC, bavugaga ko bubatse kuri miliyoni $20 nubwo bishidikanywaho.

Mu rubanza rwa mbere, UTC yavuze ko kugeza mbere y’uko iriya nyubako itangira gucungwa na Komisiyo ishinzwe gucunga imitugo yatawe mu 2013, yari itarakira ubutumwa bwa RRA buyimenyesha n’ibirarane by’imisoro.

Ahubwo ngo yari ifitiye Banki ya Kigali inguzanyo ya miliyari 1.3 Frw.

Leta ariko ivuga ko Rujugiro atari kumenya neza iby’ayo madeni kuko yari hanze y’igihugu.

Ni mu gihe abunganira UTC bavuze ko iriya nzu yakodeshwaga nibura 120,000$ buri kwezi, ku buryo imibare yashyikirijwe urukiko yavugaga ko kuva mu 2013 kugeza mu 2017 yagombaga kuba yinjije miliyoni $5.6.

Ni amafaranga ngo yashoboraga kwishyura umwenda w’imisoro wa miliyoni $1.1 iyo uza kuba uhari.

Leta yavuze ko Rujugiro ajya kuva mu Rwanda atigeze agena ugomba gucunga imigabane ye, bityo yagombaga gukurikiranwa na Leta.

Inyungu yayo go yashyirwaga kuri konti izwi, ku buryo yari kuyisubizwa agarutse.

Ibyo kwishyura umwenda wa BK n’imisoro byo ngo ntibyagombaga kuba inshigano za Komisiyo cyangwa Leta, zari iz’abayobora ikigo, kuko Leta itigeze yinjira mu miyoborere ya UTC, ahubwo yacungaga imigabane ya Rujugiro gusa.

TAGGED:featuredRujugiroRujugiro Tribert AyabatwaUTC
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ingabo Za OTAN Zigiye Kwicara Zige Icyakorerwa U Burusiya
Next Article Perezida Kagame Yafunguye Umushinga Uzatanga Inzu 2400 Zo Guturamo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Aba Cardinals Batora Papa Bamaze Gushyira Ibintu Ku Murongo…

You Might Also Like

Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbutabera

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?