Liberia Yagize Bwa Mbere Minisitiri W’Ingabo W’Umugore

Perezida wa Liberia, Joseph Boakai amaze amasaha make agennye ko Brigadier General( Rtd) Geraldine Janet George aba Minisitiri w’ingabo. Niwe mugore wa mbere ufashe aya madosiye mu ntoki ze kuva iki gihugu cyaremwa.

Amakuru avuga ko uyu musirikare mukuru yigeze gutorezwa mu kigo cya gisirikare cya Gako mu Bugesera mu Rwanda.

Gen Geraldine yigeze no kuba Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Liberia, umwanya yakesheje ubuhanga afite mu bumenyi bw’imiyoborere y’igisirikare nk’uko bigaragazwa na Minisiteri y’ingabo z’iki gihugu.

Minisiteri y’ingabo za Liberia yanditse kuri X iti: “ Brigadier General Geraldine Janet George ni umugore w’umusirikare ufite ubumenyi buhambaye mu miyoborere y’igisirikare.”

Yayoboye Burigade zitandukanye zirimo iya 23 igizwe n’ingabo zirwanira ku butaka, aba umujyanama mu by’amategeko ku cyicaro gikuru cy’igisirikare ndetse aba n’umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro gihanitse cya Kaminuza mu bubanyi n’amahanga n’iy’icyiciro cya kabiri mu butabera.

Hejuru yazo afite impamyabushobozi mu bijyanye n’ubutasi, kurwanya iterabwoba no kuyobora ubutabera.

Yitabiriye amahugurwa y’igisirikare mu mashuri atandukanye muri Liberia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Gako mu Rwanda kandi  yigishijwe amasomo y’imiyoborere na Sierra Leone.

Brig Gen (Rtd) Geraldine asimbuye Prince Charles Johnson III weguye nyuma y’imyigaragambyo abasirikare b’abagore bamagana uko bari bayobowe.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version