Uwo Ari Wese Ufite Igitekerezo Cyateza u Rwanda Imbere Yahawe Rugari

Ikigo cy’igihugu cy’iterambere, RDB, cyahaye rugari uwo ari we wese ufite igitekerezo kidasanzwe abona ko cyavamo ishoramari kugitanga kikigwaho. Ni muri gahunda yiswe Call For Project Ideas.

Iyi gahunda ya RDB igamije guhuriza hamwe ibitekerezo by’abikorera ku gito cyabo na Leta kugira ngo hatangizwe imishinga ishingiye ku bitekerezo bidasanzwe by’iterambere u Rwanda rukeneye kugira ngo  mu mwaka wa 2050 ruzagere ku ntego rwihaye.

Iby’iyi gahunda byaraye bitangarijwe mu nama yaraye ibereye i Kigali yahuje abayobozi ba RDB bari bari kumwe n’abo mu kigo cy’impuguke mu by’imishinga kitwa PEMANDU Associates kizwiho gukora iyi mirimo hirya no hino ku isi.

Call for Ideas ni umushinga ureba Abanyarwanda, inshuti zabo n’abandi barushakira ibyiza.

- Advertisement -

Ibigo bya Leta, iby’abikorera ku giti cyabo, abafatanyabikorwa mu iterambere, abahanga mu mishinga y’ubukungu, diaspora nyarwanda…bose bahawe rugari mu gutanga ibyo bitekerezo.

Nyuma y’uko ibyo bitekerezo bitanzwe, RDB n’ikigo PEMANDU bazicara babijonjoremo ibizima kurusha ibindi bakoresheje uburyo bita 8-Step Big Fast Results.

Ni uburyo butoranya ibitekerezo byatanga umusaruro munini kandi urambye kurusha ibindi.

Hazakurikiraho kubihanaho ibitekerezo binyuze mu nama nto abahanga bita Lab sessions.

Izo nama zizigirwamo uko ibyo bitekerezo byabyazwa umusaruro binyuze mu gusesengura isoko, kureba uko ibintu bihagaze haba mu Rwanda, mu Karere n’ahandi ku isi…byose bigakorwa hirindwa gutakaza iby’ingenzi byagira akamaro mu kuramba k’umushinga.

Umuyobozi mukuru wa RDB, Francis Gatare avuga ko kugira ngo igihugu gitere imbere, abikorera ku giti cyabo ari ab’ingenzi muri urwo rugendo.

Nk’umuyobozi w’iki kigo, asezeranya ba rwiyemezamirimo ko RDB izakomeza kubafasha mu ishyirwa mu bikorwa by’iyo mishinga binyuze mu nama n’ubugororangingo kugira ngo byose bikorwe bidatandukiriye amategeko y’ubucuruzi n’iterambere u Rwanda rwiyemeje.

Avuga ko gahunda ya Call for Ideas izatuma iterambere ry’u Rwanda rigera ku rwego ritigeze rigeraho mbere kubera ko hazarebwa kandi hakigwaho ku hantu hadasanzwe hashorwa imari kugira ngo naho habyazwe umusaruro.

Umuyobozi mukuru wa RDB Francis Gatare

Gatare avuga ko iterambere u Rwanda ruzagira ruzarisangiza n’abandi muri Afurika kuko u Rwanda atari akarwa.

Umuyobozi w’ikigo PEMANDU Associates witwa Aida Azmi avuga ko gukorana n’u Rwanda ari ingirakamaro kuko rusanzwe rufite gahunda z’iterambere ziboneye.

Yatangaje ko iyi mikorere iri mu yatumye Malaysia itera imbere, bituma urwego rwayo rw’abikorera ruzamuka ruva kuri 45% rugera kuri 80% mu mwaka wa 2010.

Umuyobozi w’ikigo PEMANDU Associates witwa Aida Azmi

PEMANDU Associates ni ikigo cy’abanya Malaysia.

Byitezwe ko imikoranire yacyo na RDB izatuma u Rwanda rugera ku iterambere rwihaye kandi mu gihe cyagenwe.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version