Linda Yaccarino: Umuyobozi Mushya Wa Twitter

Elon Musk yatangaje ko Linda Yaccarino ari we wamusimbuye ku buyobozi bwa Twitter ku rwego rw’isi. Yaccarino ni umugore wavutse mu mwaka wa 1963 akaba asanzwe ari inzobere mu by’itumanaho.

Afite inkomoko mu Butaliyani akaba yarize itumanaho muri Kaminuza ya Pennsylvania State University, aho yakuye impamyabumenyi mu by’itumanaho mu mwaka wa 1985.

Kuva icyo gihe yakoze mu nzego z’itumanaho mu bigo bitandukanye harimo ikitwa Turner Entertainment yakoreye mu gihe cy’imyaka 15.

Mu mwaka wa 2011 yakoreye ikigo cy’itangazamakuru kitwa NBC Universal, akora mu ishami ryishinzwe kwamamaza n’abaguzi.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2018 Perezida Donald Trump yamuhaye inshingano nu Nama ishinzwe ibya Siporo, kugorora ingingo n’imirire.

Linda Yaccarino yakomeje gukora mu nzego zo hejuru za Amerika k’uburyo yakoze no muri manda ya Perezida Biden, aho yari ari mu itsinda ryari ririmo na Papa Francis ryashishikarizaga abatuye isi kwemera guterwa urukingo rwa COVID-19.

Yakoze no muri World Economic Forum.

Ubwo Musk yatangazaga ko Yaccarino agizwe umuyobozi wa Twitter, hari bamwe batangaje ko izo nshingano zizatuma adakomeza gukorana na World Economic Forum, ariko we[Musk] avuga ko Linda afite ubushobozi bwo kubikora byombi nta gipfuye.

Abari basanzwe ari abashoramari mu bigo bya Musk birimo na Tesla batangiye kumugarurira icyizere ndetse bituma n’umugabane w’iki kigo ku isoko mpuzamahanga ry’imari uzamura agaciro.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version