FC Barcelona yatangaje ko Lionel Messi atazasinya amasezerano mashya muri iyi kipe, nyuma y’uko yananiwe kubahiriza ibyo bumvikanye bitewe n’ibibazo by’ubukungu.
Messi wegukanye ‘Ballon d’Or’ esheshatu nta kipe yari yanditsemo nyuma yo gusoza amasezerano ye muri iyi kipe yo muri Espagne, ku wa 30 Kamena.
Mu itangazo FC Barcelona yasohoye kuri uyu wa Kane, yavuze ko nubwo impande zombi zari zagaragaje ubushake bwo gusinya amasezerano mashya, bitashobotse ko ashyirwaho umukono bitewe n’ibibazo by’ubukungu n’amabwiriza ya shampiyona ya Spanish LaLiga.
Iti “Ku bw’izo mpamvu, Lionel Messi ntabwo azakomezanya na FC Barcelona. Impande zombi zibabajwe no kuba ibyifuzo byaba iby’umukinnyi cyangwa ikipe bitagezweho.”
Messi w’imyaka 34 yaherukaga kwemera gusinya amasezerano mashya, yagombaga gutuma umushahara we wabarirwaga muri miliyoni £425 mu myaka ine ugabanywamo kabiri, kugira ngo asinye amasezerano mashya.
Gusa bijyanye n’amafaranga yagombaga kumutangwaho, byari ngombwa ko hagurishwa abakinnyi bamwe ndetse imishahara y’abandi ikagabanya, bitewe n’amabwiriza agena imishara ntarengwa y’amakipe bitewe n’icyo yinjije.
FC Barcelone ntiyorohewe n’ingaruka za COVID-19.
Yananiwe kugabanya amafaranga ihemba abakinnyi bijyanye n’imiterere y’ubukungu bwayo, ibanza gushakishiriza mu kugabanya imishahara y’abarimo Gerard Pique, Sergio Busquets na Sergi Roberto, hakavaho 40 ku ijana.
Yanagerageje kugurisha abakinnyi barimo Antoine Griezmann, Ousmane Dembele, Philippe Coutinho, Samuel Umtiti na Martin Braithwaite, ariko nta bisubizo byigeze biboneka ku makipe yaba akeneye kubatangaho amafaranga.
Messi nta yindi kipe yakiniye mu buzima bwe uretse Barcelona, ku buryo mu mikino 778 yayikiniye guhera mu 2003 yatsinzemo ibitego 672.
Ni imyaka yatwayemo ibikombe 31.
Messi yari ayoboye ikipe ya Argentine iheruka gutwara Copa America. Bikekwa ko azerekeza muri Paris Saint Germain.
Barca izakina umukino ufungura shampiyona mu minsi 12 iri imbere, ubwo izaba ikina na Real Sociedad.
LATEST NEWS | Leo #Messi will not continue with FC Barcelona
— FC Barcelona (@FCBarcelona) August 5, 2021