Ubwato bwa mbere butwaye metero kibe 40,000 za lisansi buravugwaho kugera ku cyambu cya Tanga kiri muri Tanzania mbere yo gupakirwa amakamyo azizanye mu Rwanda.
Ayo makuru yatangajwe kuri iki Cyumweru italiki 25, Nyakanga(7), 2026, yemezwa n’ubuyobozi muri Minisiteri y’ubucukuzi n’inganda mu Rwanda.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ibi bizaba bumwe mu buryo buzafasha igihugu guhunika ibikomoka kuri petelori bihagije byo kukigoboka mu gihe byagabanutse ku isi mu buryo bugaragara.
Biriya bikomoka kuri petelori biraca ku cyambu cya Tanga mbere y’uko bipakirwa amakamyo bigaca mu nzira ya kure ariko idakoreshwa cyane, bikazafasha mu kuyigeza mu Rwanda byihuse.
Iyi mikoranire ishingiye ku masezerano yasinywe hagati y’ikigo Rwanda National Energy Company (RNEC) na Gulf Bulk Petroleum Tanzania Limited.
Akubiyemo ko icyambu cya Tanga kiba indi nzira y’ingenzi u Rwanda ruzajya rucishamo ibikomoka kuri peteroli, yiyongera ku zindi nzira rusanzwe rukoresha.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Chantal Tuyishimire, yavuze ko ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda ryamaze gutangira.
Ati: “Ubwato bwamaze kugera muri Tanga. Dufite metero kibe 40,000 z’ibikomoka kuri peteroli zihari. Ubusanzwe, iyo ubwato buhageze, amasosiyete acuruza peteroli atanga ibikenewe ngo atangire apakire azayizane binyuze mu nyandiko z’ingwate zitangwa n’amabanki.”
Nyuma yo kugera ku cyambu, hagiye gutangira igikorwa cyo kohereza iyo lisansi mu Rwanda.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, amakimbirane ya politiki n’umutekano mu bice bitandukanye by’isi yatumye ibiciro bya peteroli bizamuka ku isoko mpuzamahanga.
Ibi byongereye amafaranga ibihugu byinshi byishyura biyitumiza.
Ku Rwanda -aho ibikomoka kuri peteroli ari ingenzi mu nzego zirimo ubwikorezi, inganda, ubwubatsi n’ubuhinzi -ibyo bibazo byerekanye ko ari ngombwa gushaka inzira zihamye zo kubona lisansi no kongera ibigega by’ubwizigame bw’ibikomoka kuri peteroli.
Inzira ya Tanga yiyongera ku yindi gahunda u Rwanda ruherutse gushyiraho yo gutumiza lisansi binyuze ku Cyambu cya Mombasa muri Kenya, hakoreshejwe amasezerano hagati ya za Guverinoma z’ibihugu byombi.
Biteganyijwe ko izi nzira zombi zizafasha igihugu kubona lisansi mu buryo buhamye kandi zigabanye ingaruka zaterwa no kwishingikiriza ku nzira imwe rukumbi.
Iyi gahunda nshya yo gutumiza lisansi igaragaza impinduka mu buryo Leta y’u Rwanda iteganya gutumiza ibicuruzwa by’ingenzi, ikaba igamije gushyira imbere kubaka ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo, gutandukanya aho ibicuruzwa bituruka no kunoza imicungire y’uruhererekane rw’itangwa ryabyo.
Nk’uko Tuyishimire yabivuze, amasomo igihugu kizakura muri iyi gahunda ashobora no kuzifashishwa mu gutumiza ibindi bicuruzwa by’ingenzi bifite uruhare runini mu bukungu bw’u Rwanda.

