Guverinoma ya Uganda yatanze kandidatire ya Ambasaderi Olara Otunnu ngo aziyamamarize kuyobora Umuryango w’Abibumbye.
Otunnu yigeze gukorera uyu muryango mu ishami ryawo rishinzwe kurengera abana mu bihe by’intambara n’ahantu hateje akaga, hari hagati ya 1998 na 2005.
Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Uganda ivuga ko uyu mugabo ari inararibonye mu bubanyi n’amahanga, akamenya Igifaransa, Icyongereza n’ururimi rw’iki Luo rukoreshwa muri Kenya.
Yigeze guhagararira Uganda muri UN hagati ya 1980 na 1985 ndetse mu Ukuboza(12) 1981 ayobora Akanama kayo gashinzwe amahoro ku isi mu gihe cy’umwaka umwe.
Hagati y’umwaka wa 1985 na 1986, Olara Otunnu yabaye Minisitiri wa Uganda ushinzwe ububanyi n’amahanga.
Hari n’ibindi yashinzwe muri za Kaminuza zikomeye zigisha mu Gifaransa cyangwa mu Cyongereza.
Undi mugabo wo muri Afurika ushaka kwiyamamariza kuba Umunyamabanga Mukuru wa UN ni uwahoze ari Perezida wa Senegal witwa Macky Sall, kandidatire ye ikaba yaratanzwe n’u Burundi buyobowe na Evariste Ndayishimiye uyobora na Afurika yunze ubumwe.
UGANDA ANNOUNCES CANDIDATURE OF AMBASSADOR OLARA OTUNNU FOR POSITION OF UN SECRETARY-GENERAL pic.twitter.com/lPI3m6rqoK
— Ministry of Foreign Affairs – Uganda 🇺🇬 (@UgandaMFA) July 26, 2026

