Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Lourenço Yabwiye Uyobora Afurika Yunze Ubumwe Aho Agejeje Ubuhuza Hagati Ya Kigali Na Kinshasa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Lourenço Yabwiye Uyobora Afurika Yunze Ubumwe Aho Agejeje Ubuhuza Hagati Ya Kigali Na Kinshasa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 27 December 2024 12:46 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
João Lourenço( Ifoto@Radio CASMIRO)
SHARE

João Lourenço uyobora Angola aherutse gutekerereza Perezida wa Mauritania, akaba na Perezida w’Afurika Yunze ubumwe, witwa Mohamed Ould Cheikh El Ghazouani aho agejeje ubuhuza akora hagati ya Kigali na Kinshasa.

Yabimubwiriye mu kiganiro bagiranye kuri telefoni.

Bombi baganiriye ku bibazo by’umutekano muke biri hirya no hino muri Afurika no muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo mu buryo bw’umwihariko.

Radio Okapi ivuga ko abo bayobozi baganiriye ku byakorwa cyangwa ibizakorwa kugira ngo ibyo bibazo bibonerwe umuti urambye.

João Lourenço yashyizwemo n’Afurika yunze ubumwe ngo abe umuhuza hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo ku kibazo cya M23, uyu ukaba umutwe w’inyeshyamba z’abaturage ba DRC bavuga ko bahejwe mu mibereho y’igihugu cyabo.

Niyo mpamvu batanga yatumye bafata intwaro bararwana.

Urwego rw’itangazamakuru rwa Mauritania (Agence Mauritanienne d’Information, AMI) ruvuga ko João Lourenço yabwiye umuyobozi  wa Afurika yunze ubumwe aho ibiganiro by’amahoro by’i Luanda yashinzwe kuyobora bigeze.

Perezida wa Mauritania Mohamed-Ould-Cheikh-El-Ghazouani

Bombi bemeranyije ko amahoro muri DRC ari ingenzi mu gutuma igice u Rwanda na DRC biherereyemo gitekana.

Baganiriye kandi ku zindi ngingo zirebana no kuzamura imikorere inoze muri Afurika yunze ubumwe.

Ibiganiro by’amahoro hagati ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’u Rwanda biherutse gukomwa mu nkokora n’ingingo y’uko DRC yanze ko M23 ihabwa umwanya mu biganiro bibera i Luanda.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb.Olivier Nduhungirehe yavuze ko tariki 14, Ukuboza, 2024 hari inama yamuhuje na mugenzi we Thérѐse Kayikwamba Wagner yamaze amasaha icyenda.

Baganiriye ku ngingo zinyuranye ariko batinda ku ngingo isaba ko M23 yaganira na DRC.

Uruhande  rwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo rwarabyanze, ruvuga ko rudashobora kuganira n’abo rwita ‘abakora iterabwoba’.

Perezida Tshisekedi nawe yanzuye atyo.

Kutemerera M23 kujya mu biganiro kandi ari yo ngingo ikomeye yari yazinduye Nduhungirehe ngo ayiganireho na mugenzi we, byatumye Perezida Paul Kagame asubika ibyo kugwa i Luanda kuganira na Tshisekedi.

Muri DRC babifashe nko kubangamira inzira iganisha ku mahoro mu kibazo kiri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

TAGGED:AngolafeaturedKagameLorencoM23MauritaniaNduhungireheRwandaUbuhuza
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hari Kwigwa Uko ‘Serivisi Zimwe’ Za RSB, Rwanda FDA Na RICA Zahuzwa
Next Article Amavubi Arizeza Abanyarwanda Intsinzi Mu Mukino Na Sudani Y’Epfo
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

U Rwanda Mu Mboni Z’Umwanditsi Muri National Geographic

DJ Toxxyk Yongeye Gutakambira Urukiko

Umuryango FPR-Inkotanyi Mu Bufatanye Na Leta Ya Israel

U Rwanda Na Brésil Byasinye Amasezerano Yo Gufatanya Mu Bukungu

Amatara Ya Kigali Pélé Stadium Afite Ibibazo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Inenge Mu Burezi Bw’u Rwanda Kubera Ruswa

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Amerika Yahanuye Indege Ya Gisirikare Ya Iran

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu mahanga

Espagne: Imbuga Nkoranyambaga Zigiye Gukumirwa Mu Bafite Munsi Y’Imyaka 16

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwagobotse Mozambique Yashegeshwe N’Imyuzure

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Umuyobozi Wa Polisi Yasezeranyije Kubaka Ikipe Y’Umupira W’Amaguru Ikomeye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?