Uyu musirikare wari warakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ariko akaza kukirangiza, yaraye aguye mu bwogero bimuviramo urupfu. Yari yarahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, arangiza igihano cye cy’imyaka 15.
Iby’urupfu rwe bwatangajwe n’umuburanira witwa Me Abbe Jolles wabwiye itangazamakuru ko Muvunyi yaguye mu bwogero nk’uko bagenzi be babanaga muri Niger babimutangarije.
Kuri uyu wa Gatandatu taliki 10, Kamena, 2023 nibwo umwe mu bo babanaga myamusanze yaguye mu bwogero, arapfa.
Nyuma yo kurangiza igihano cye, Lt Col Tharcisse Muvunyi yabanje kuba i Arusha mu nzu yari acungiwemo umutekano.
Yaje kuva muri Tanzania ajya kubana muri Niger n’abandi barindwi bari barafunganywe.
Ageze muri Niger yaje kurwara, asaba Ubwongereza ko bwamerera akajya kwivuzayo, ariko ubusabe bwe ntibwasubizwa.
Yatangiye kuba muri Niger mu mwaka wa 2021.
Abo babanaga bavuga ko yari amaze ibyumweru byinshi ameze nabi.
Ndetse ngo taliki 06, Gicurasi, 2023 hari abamusanze yataye ubwenge.
Nyuma bamujyanye kwa muganga ngo barebe niba nta kibazo ubwonko bwe bufite, ariko iryo suzuma ntiryigeze rikorwa kugeza ubwo yasezererwaga mu bitaro taliki 10, Gicurasi, 2023.
Umwunganira yahise yandikira ibaruwa UN ayisaba ko Ubwongereza bwakwemera ko Lt Col Muvunyi ajyayo kwivuriza yo, ariko nta gisubizo Me Jolles yigeze ahabwa.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bazi imvugo y’urwango Lt Col Tharcisse Muvunyi yakoreshaga yangisha Abahutu Abatutsi.
Bivugwa ko ari mu zakajije urwango rwatumye intagondwa z’Abahutu zica Abatutsi urw’agashinyaguro.
Abamwumvise kenshi bazi imvugo ye y’uko iyo inzoka yizungurije ku gacuma, uburyo bumwe buba ari ukuyicana n’ako gacuma kakameneka.
Ari no mu bashishikarije abagabo b’Abahutu bari barashakanye n’Abatutsikazi kubatanga bakicwa.