RBC Irasaba Abanyarwanda ‘Kwizihiza Valentine’ Bambaye Agapfukamunwa

Ubutumwa bugufi RBC yashyize kuri Twitter yifuriza Abanyarwanda umunsi mwiza w’abakundana, yabibukije ko urukundo rwaba rwiza buri wese arinze undi kwandura COVID-19.

Buriya butumwa buragira buti: “Kurinda uwo ukunda ngo hatagira ikibi kimwegera ni ikimenyetso cy’urukundo nyakuri. Uyu munsi n’ibihe byose uhore urinda abo ukunda kwandura COVIS-19. Umunsi mwiza w’abakundana.”

Ubu butumwa buje busanga ibikorwa cyatangijwe kuri uyu wa 14, Gashyantare, 2021 cyo gukingirira abaturage bumva bafite ibimenyetso bya COVID-19 ku tugari twabo.

Kubasuzuma bizarangiza tariki 27, Gashyantare, 2021.

- Advertisement -

Amakuru Taarifa yavanye muri RBC avuga ko abaturage bari bupimwe ku buntu, bakaba bari bupimwe mu buryo bwiswe Rapid Test.

Leta niyo izabishyurira kiriya gikorwa.

Ubusanzwe gukoresha igipimo nk’iki byasabaga ko uwabikorewe yishyura Frw 10 000.

Icyo abaturage babivugaho…

Karambizi atuye mu murenge wa Remera ahitwa Kagara. Yabwiye Taarifa ko n’ubwo RBC ivuga ko abantu bakundana bambaye agapfukamunwa bagashyiramo n’intera ya metero ibyo bidashoboka n’ubwo ari inama nziza.

Kuri we urukundo ntirugira imipaka niyo yaba ari igenwa na Leta  kubera impamvu runaka harimo na COVID-19.

Gasaro wo mu Murenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu nawe avuga ko inama zitangwa na Leta kuri iyi ngingo zishobora kubahirizwa cyane ku bantu bataziranye kandi badakundana kuruta uko zashoboka mu bantu bakundana.

Ku rundi ruhande, Gasaro avuga ko amahitamo ari ay’umuntu ku giti cye, hanyuma Leta nayo igakora akazi kayo ko kugira inama abaturage.

Yagize ati: “ Ni byiza rwose ko Abanyarwanda bahana intera kandi bakambara agapfukamunrwa ariko ibi bishoboka cyane cyane ku bantu bataziranye, badakundana. Icyo Leta iba yakoze ndacyumva kandi ni kiza nk’umubyeyi ariko urukundo ntirugira imipaka iyo ari yose.”

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version