Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Luvumbu Yakoze Ikimenyetso Nk’Icya Muyaya Biteza Ikibazo Mu Banyarwanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Imikino

Luvumbu Yakoze Ikimenyetso Nk’Icya Muyaya Biteza Ikibazo Mu Banyarwanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 12 February 2024 11:20 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ubwo yari amaze gutsinda igitego Police FC mu ishoti ryiza rya coup franc, Héritier Nzinga Luvumbu yishimiye iki gitego akora ikimenyetso cyatangijwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC aho Nzinga akomoka kerekana ko ngo Abakongomani bari gukorerwa Jenoside n’Abanyarwanda.

Ni ikimenyetso bamwe bemeza ko gishobora kuza gutuma ibya Luvumbu Nzinga bitagenda neza cyane cyane ko abavuga Ikinyarwanda bo muri DRC ari bo bavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri kubakorera Jenoside, ibintu byagarutsweho n’amahanga harimo n’Amerika.

Héritier Nzinga Luvumbu ni umukinnyi wa Rayon Sports uri mu bakinnyi bakomeye ifite, kandi ibigwi bye bivugwa n’abandi bakurikirana umupira w’amaguru muri rusange.

Luvumbu ni umwe mu bakinnyi bakunzwe mu Rwanda

Umwe mu banyamakuru b’imikino witwa Egide Niringiyimana avuga ko nta mategeko ya FERWAFA ahana mu buryo butaziguye uburyo bwo kwishimira igitego mu buryo runaka.

Ati: “ Buriya ni uburyo bwo kwishimira igitego kandi n’abandi bakinnyi ba DRC aho bari hose bari kubikora muri iki gihe.”

Icyakora avuga ko biramutse ari n’ikibazo, ingaruka zagera kuri Luvumbu zaturuka ku bafana na Rayon Sports ubwayo ariko ngo ntibyaturuka kuri FERWAFA.

Ibyo avuga bihura n’ibyo bamwe mu bafana ba Rayon Sports n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambanga nka X bavuga.

Hari uwitwa Dieudonné Ciza wavuze ko Luvumbu ibyo yakoze ari azi neza ko biri buze guteza sakwe sakwe.

Yanditse ati: “ Ibyo bireba ikipe akinira niyo yagakwiye kumuha umurongo mu myifatire ye, nibo bafitanye amasezerano. Nta ruhare Leta ibifitemo naho bidakwiye kandi uwo mukinnyi yabikoze abigambiriye azi neza ko bizagutera akajagari, nagubwe neza mu kazi ke nikarangira azatahe amahoro. Ubudasa!”

Undi witwa Angelo avuga ko umuntu ashobora guhanwa mu buryo butandukanye, ariko ko umuti atari kumwirukana.

Hari undi uvuga ko ibyo Luvumbu yakoze byamugize intwari iwabo, bityo ko u Rwanda rwagombye kumusubizayo kandi amasezerano y’imikoranire na Rayon agaseswa.

Icyakora hari bake bavuga ko ibya Luvumbu bidakwiye gutuma Politiki ihuzwa n’umupira w’amaguru kuko n’ubundi buri kimwe muri byo kigira imfuruka yacyo.

🚨#AMAKURU AGEZWEHO🚨

Imyitwarire y’Umukinnyi wa #RayonSport witwa Hertier Luvumbu Nzinga ukomoka muri #DRC CONGO 🇨🇩🇨🇩 ibyo yaraye akoze kuri Stade ubwo bakinaga na #Police ntabwo yakiriwe neza n’abatari bake , cyane ku bacongoman bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje… pic.twitter.com/on5FrsdMqQ

— UKWELITIMES (@UKWELITIMES) February 12, 2024

Amakuru Taarifa yahawe n’undi uzi ibikorwa mbere y’uko umukinnyi ahanwa avuga ko iyo umukinnyi runaka akoze ibimenyetso bya politiki bitavugwaho rumwe, haterana inama ya Komite ishinzwe imyitwarire igasuzuma icyakorwa.

Mu byakorwa harimo kumwambura uburenganzira bwo gukina( licence), kumuca amande no kumuhagarika imikino runaka.

Ku byerekeye Héritier Nzinga Luvumbu, kugeza ubu nta makuru turamenya y’ibyo FERWAFA yaba yamuganiriyeho cyangwa se ngo tumenye niba n’inama yo kumwigaho yateranye.

Taarifa yagerageje kuvugana na Ruben Ngabo uvugira Rayon Sports ngo atubwire icyo iyi kipe ivuga ku myitwarire ya Luvumbu bamwe bafashe nk’umwanduranyo ariko ntiyagira icyo adutangariza.

Ngabo Ruben

Ni inkuru yo guhangwa amaso…

TAGGED:DRCfeaturedIkimenyetsoLuvumbuRayon
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Ngoma: Abatiriza Mu Kidendezi Hafi Y’Umuhanda Hadasukuye
Next Article DRC: Abo Muri Sake Basabye MONUSCO Kutarwanya M23
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gaza: Hamas Yasabye Abarwanyi 7,000 Gusubira Aho Ingabo Za Israel Zavuye

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Ingabo Za Amerika Zamaze Kugera Muri Israel

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Knowless Yagiye Tanzania Kuhasohorera Indirimbo

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

You Might Also Like

Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

DRC: Leta Yategetse FDLR Kwishyira Mu Maboko Y’Ingabo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

Rwanda: Amagaraje Atujuje Ibisabwa Azafungwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?