Ubwo yari amaze gutsinda igitego Police FC mu ishoti ryiza rya coup franc, Héritier Nzinga Luvumbu yishimiye iki gitego akora ikimenyetso cyatangijwe n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC aho Nzinga akomoka kerekana ko ngo Abakongomani bari gukorerwa Jenoside n’Abanyarwanda.
Ni ikimenyetso bamwe bemeza ko gishobora kuza gutuma ibya Luvumbu Nzinga bitagenda neza cyane cyane ko abavuga Ikinyarwanda bo muri DRC ari bo bavuga ko ubutegetsi bwa Kinshasa buri kubakorera Jenoside, ibintu byagarutsweho n’amahanga harimo n’Amerika.
Héritier Nzinga Luvumbu ni umukinnyi wa Rayon Sports uri mu bakinnyi bakomeye ifite, kandi ibigwi bye bivugwa n’abandi bakurikirana umupira w’amaguru muri rusange.
Umwe mu banyamakuru b’imikino witwa Egide Niringiyimana avuga ko nta mategeko ya FERWAFA ahana mu buryo butaziguye uburyo bwo kwishimira igitego mu buryo runaka.
Ati: “ Buriya ni uburyo bwo kwishimira igitego kandi n’abandi bakinnyi ba DRC aho bari hose bari kubikora muri iki gihe.”
Icyakora avuga ko biramutse ari n’ikibazo, ingaruka zagera kuri Luvumbu zaturuka ku bafana na Rayon Sports ubwayo ariko ngo ntibyaturuka kuri FERWAFA.
Ibyo avuga bihura n’ibyo bamwe mu bafana ba Rayon Sports n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambanga nka X bavuga.
Hari uwitwa Dieudonné Ciza wavuze ko Luvumbu ibyo yakoze ari azi neza ko biri buze guteza sakwe sakwe.
Yanditse ati: “ Ibyo bireba ikipe akinira niyo yagakwiye kumuha umurongo mu myifatire ye, nibo bafitanye amasezerano. Nta ruhare Leta ibifitemo naho bidakwiye kandi uwo mukinnyi yabikoze abigambiriye azi neza ko bizagutera akajagari, nagubwe neza mu kazi ke nikarangira azatahe amahoro. Ubudasa!”
Undi witwa Angelo avuga ko umuntu ashobora guhanwa mu buryo butandukanye, ariko ko umuti atari kumwirukana.
Hari undi uvuga ko ibyo Luvumbu yakoze byamugize intwari iwabo, bityo ko u Rwanda rwagombye kumusubizayo kandi amasezerano y’imikoranire na Rayon agaseswa.
Icyakora hari bake bavuga ko ibya Luvumbu bidakwiye gutuma Politiki ihuzwa n’umupira w’amaguru kuko n’ubundi buri kimwe muri byo kigira imfuruka yacyo.
🚨#AMAKURU AGEZWEHO🚨
Imyitwarire y’Umukinnyi wa #RayonSport witwa Hertier Luvumbu Nzinga ukomoka muri #DRC CONGO 🇨🇩🇨🇩 ibyo yaraye akoze kuri Stade ubwo bakinaga na #Police ntabwo yakiriwe neza n’abatari bake , cyane ku bacongoman bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bakomeje… pic.twitter.com/on5FrsdMqQ
— UKWELITIMES (@UKWELITIMES) February 12, 2024
Amakuru Taarifa yahawe n’undi uzi ibikorwa mbere y’uko umukinnyi ahanwa avuga ko iyo umukinnyi runaka akoze ibimenyetso bya politiki bitavugwaho rumwe, haterana inama ya Komite ishinzwe imyitwarire igasuzuma icyakorwa.
Mu byakorwa harimo kumwambura uburenganzira bwo gukina( licence), kumuca amande no kumuhagarika imikino runaka.
Ku byerekeye Héritier Nzinga Luvumbu, kugeza ubu nta makuru turamenya y’ibyo FERWAFA yaba yamuganiriyeho cyangwa se ngo tumenye niba n’inama yo kumwigaho yateranye.
Taarifa yagerageje kuvugana na Ruben Ngabo uvugira Rayon Sports ngo atubwire icyo iyi kipe ivuga ku myitwarire ya Luvumbu bamwe bafashe nk’umwanduranyo ariko ntiyagira icyo adutangariza.
Ni inkuru yo guhangwa amaso…