Luxembourg Irashaka Gufungura Ambasade Mu Rwanda

Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Luxembourg, Xavier Bettel, yavuze ko igihugu cye giteganya gufungura Ambasade yacyo mu Rwanda bitarenze umwaka wa 2024.

Mu mwaka wa 2022 u Rwanda rwagiranye amasezerano y’imikoranire na Luxembourg ishingiye kuri byinshi birimo n’ubufatanye mu guteza imbere urwego rw’imari.

Luxembourg ni igihugu gito kiri rwagati mu Burayi. Ni gito mu buso kuko gifite ubuso bwa kilometero kare 2,586.

Ibi bituma Luxembourg iba ari cyo gihugu gito mu bindi byose bigize u Burayi.

- Advertisement -

Mu mwaka wa 2022 cyabaruriwemo abaturage  645,397, aba ni abaturage bake kuko muri icyo gihe barutaga abatuye Akarere ka Gasabo ho abantu 114.490.

Akarere ka Gasabo kari gatuwe n’abaturage 530.907.

Ubuto bwacyo no mu kuba gifite abaturage bacye, bisa n’aho byakibereye isoko yo gukungahara cyane.

Raporo y’Ikigega mpuzamahanga cy’imari yo mu mwaka wa 2011 yashyize Luxembourg ku mwanya wa kabiri mu bihugu bifite abaturage bakize kurusha abandi ku isi.

Bafashe umusaruro mbumbe w’iki gihugu bawusaranganya abagituye basanga buri wese ku mwaka yarinjije bibyura $80,119.

Icyakora mu mwaka wa 2008 Luxembourg yahuye n’ibibazo by’ubushomeri mu bayituye kubera kugirwaho ingaruka n’ibibazo by’ubukungu bwabaye  mu Burayi hose kubera  inguzayo zafashwe n’abakire bagira ngo babuke inzu zizakodeshwa ariko zibura abazijyamo bituma Banki zizifatira, abakoresha birukana abakozi, ibintu biracika!

Mu mwaka wa 2019 Luxembourg yanditsweho ko yari igihugu gifite abaturage bafite ubushobozi bwo kugura ibyo bakeneye bugera ku gipimo cya 261% ugereranyije n’uko byari bimeze ku bandi Banyaburayi.

Ni igihugu kandi gifite abaturage bazi guhanga udushya cyane kuko icyegeranyo kiswe Global Innovation Index cyo mu mwaka wa 2019 cyayishyize ku mwanya wa 18 ku rwego rw’isi n’aho icyegeranyo nka kiriya cyo mu mwaka wa 2021 cyiyishyira ku mwanya wa 23 ku isi.

Yasubiye inyuma ho gato kubera COVID-19.

Inganda za Luxembourg zikora ibikoresho bikomeye kandi mu bintu byinshi birimo ibyuma, ibiti n’ibindi .

Mu myaka irenga  icumi ishize, iki gihugu cyazamuye urwego rw’imari n’ikoranabuhanga ku buryo cyazibye icyuho cyari cyaratewe n’ibyabaye i Burayi mu mwaka wa 2008.

Serivisi mu by’amabanki ndetse n’ikoranabuhanga mu by’imari, Fintech, biri mu byazamuye ubukungu bw’iki gihugu kurusha ibindi byose bushingiye ho.

Luxembourg nicyo gihugu cya kabiri ku isi gicunga imari y’ibindi bihugu ibitswe yo.

Iza ku mwanya wa kabiri ikurikiye Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Ni igihugu gitanga serivisi zo kuzigama za mbere mu Burayi bwose no mu gice cyose kitwa Eurozone.

Hejuru y’ibi hiyongeraho ko hari yo n’icyicaro cy’ibigo bitanga serivisi z’ikoranabuhanga mu bucuruzi nka Amazon ndetse n’ikigo Skype gikorana na Microsoft ari nayo ikigenga.

Ibi byose ariko byaje gutuma hari abakeka ko iki gihugu cyabaye indiri y’aho abantu bibye amafaranga hirya no hino ku isi baza kuyahisha kuko kitagorana mu kuzanayo amafaranga no kuyabitsa.

Muri Werurwe, 2000, hari inkuru yanditswe na The Sunday Telegraph yavugaga ko Miliyari $4 za Perezida wa Koreya ya ruguru zibitswe muri Luxembourg kandi mu buryo bw’ibanga.

Mu mwaka wa 2012 hari indi nyandiko ya The Guardian yasohotse ivuga ko hari amafaranga bamwe mu bakire bo mu Bwongereza babika muri Luxembourg kandi barayabonye mu buryo bufifitse.

Mu myaka ibiri yakurikiyeho hasohotse  inyandiko ziswe Luxembourg Leaks zavugaga ko ubwo kiriya gihugu cyayoborwaga na Minisitiri w’Intebe witwa Jean Claude Juncker cyari cyarabaye ahantu abacuruzi badashaka gusora babikaga amafaranga Leta zabo zitazi.

Ni ibyo bita Corporate Tax Avoidance.

Muri iki gihe ariko, iki gihugu ntikikivugwaho biriya bibazo.

Gifite iterambere rifatika kandi rishingiye ku bintu byinshi birimo ikoranabuhanga mu bucuruzi, mu buhinzi, mu nganda no mu zindi nzego.

U Rwanda mu mikoranire na Luxembourg mu rwego rw’imari…

Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu mwaka wa 2022 yakiriye Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg  witwa Xavier Bettel.

Ku rubuga rwa Twitter( ubu yitwa X)  rw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu handitsweho ko itsinda Bettel yaje ayoboye ryaganiriye na Perezida Kagame uko u Rwanda na Luxembourg byakorana mu gukoresha ikoranabuhanga mu rwego rw’imari.

Ni imikoranire u Rwanda ruzungukiramo ubumenyi kubera ko narwo rwarangije kwinjira mu rwego rw’ubukungu bushingiye k’uguteza imbere ikoranabuhanga muri rwo.

U Rwanda rwatangiye gukorana na Luxembourg mu rwego rw’imari n’imigabane, bikaba byakozwe binyuze mu masezerano abayobozi yashyizeho umukono taliki 23, Werurwe, 2022.

Ayo masezerano y’imikoranire yasinyiwe mu Bubiligi mu muhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi no muri Luxembourg witwa Sebashongore n’abahagarariye ibigo by’isoko ry’imari n’imigabane by’u Rwanda na Luxembourg.

Agamije kuzafasha u Rwanda by’umwihariko mu kubaka ubushobozi bw’imicungire y’imari n’imigabane kugira ngo ruzitware neza muri Afurika muri uru rwego rw’ubukungu.

Bizakorwa binyuze mu kubakira ubushobozi abakozi b’uru rwego bakorera mu Rwanda.

Abazahugurwa muri uru rwego bitezweho kuzagira uruhare rugaragara mu iterambere ryarwo cyane cyane mu mikorere y’Ikigo cy’u Rwanda kitwa Kigali International Financial Center.

Ifoto: Perezida Kagame na Minisitiri Xavier 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version