Hagiye gushira ibyumweru bibiri intambara yubuye hagati ya M23 n’umutwe Wazalendo uvugwaho gukorana n’ingabo za DRC. Si zo gusa zivugwa mu gufasha Wazalendo, ahubwo M23 ishinja n’ingabo z’Uburundi kuba hafi ya Wazalendo.
Abarwanyi ba Wazalendo bamaze igihe gito bashyizwe mu majwi ko bakingiwe ikibaba n’ingabo z’Uburundi bashobora gutwika imidugudugu yari ituwe n’Abatutsi bo muri DRC bavuga Ikinyarwanda.
Babishingira ku ngingo y’uko Wazalendo iherutse gufata iki gice kiri ahitwa Kitshanga kandi gisanzwe gicungwa n’ingabo z’Uburundi.
Nyuma ariko, umuvugizi wazo witwa Col Col Floribert Biyereke yarabihakanye, avuga ko bari mu myanya yabo igenwa n’ubuyobozi bw’ingabo ziherejwe muri kariya karere ngo zihabungabunge umutekano.
Nyuma y’aho, hari Video yashyizwe kuri X yerekana abarwanyi ba Wazalendo bavuga ko bazakomeza kurwanya M23 kugeza ubwo Umututsi azava muri DRC akaba mu Rwanda honyine.
Umwe mu barwanyi ba Wazalendo yavuze ko igihe cyose bitaragenda gutyo, batazashyira intwaro hasi.
Iyo video kandi yumvikanisha umwe mu barwanyi ba Wazalendo yishimira ko bari gutwika inzu z’Abatutsi ziri kugurumana ahitwa Nturo.
Mu buryo busa n’ubuca ku ruhande, Leta yemeza ko ibyo Wazalendo iri gukora bikwiye kuko ngo ari abaturage bari gutabara igihugu cyabo.
Ibi biherutse kuvugwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya.
Icyakora iby’uko Leta ishyigikiye Wazalendo byo ntibivuga mu buryo bweruye.
Yaba Muyaya yaba n’Umugaba mukuru w’ingabo za DRC bose bavuga ko imyenda ya gisirikare Wazalendo yambara yayibye mu ngabo, ko itayihawe.
Ku byerekeye ibibera ahitwa Kitshanga, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko buherutse kongera kuhambura Wazalendo.