Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Ikomeje Gushinja Ingabo Z’Uburundi Gufasha Abayirwanya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M23 Ikomeje Gushinja Ingabo Z’Uburundi Gufasha Abayirwanya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2023 5:00 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Hagiye gushira ibyumweru bibiri intambara yubuye hagati ya M23 n’umutwe Wazalendo uvugwaho gukorana n’ingabo za DRC. Si zo gusa zivugwa mu gufasha Wazalendo, ahubwo M23 ishinja n’ingabo z’Uburundi kuba hafi ya Wazalendo.

Abarwanyi ba Wazalendo bamaze igihe gito bashyizwe mu majwi ko bakingiwe ikibaba n’ingabo z’Uburundi bashobora gutwika imidugudugu yari ituwe n’Abatutsi bo muri DRC bavuga Ikinyarwanda.

Babishingira ku ngingo y’uko Wazalendo iherutse gufata iki gice kiri ahitwa Kitshanga kandi gisanzwe gicungwa n’ingabo z’Uburundi.

Nyuma ariko, umuvugizi wazo witwa Col Col Floribert Biyereke yarabihakanye, avuga ko bari mu myanya yabo igenwa n’ubuyobozi bw’ingabo ziherejwe muri kariya karere ngo zihabungabunge umutekano.

Col Floribert Biyereke

Nyuma y’aho, hari Video yashyizwe kuri X yerekana abarwanyi ba Wazalendo bavuga ko bazakomeza kurwanya M23 kugeza ubwo Umututsi azava muri DRC akaba mu Rwanda honyine.

Uyu murwanyi wa Wazalendo yavugaga ko bazica Abatutsi bakabamara muri DRC

Umwe mu barwanyi ba Wazalendo yavuze ko igihe cyose bitaragenda gutyo, batazashyira intwaro hasi.

Iyo video kandi yumvikanisha umwe mu barwanyi ba Wazalendo yishimira  ko bari gutwika inzu z’Abatutsi ziri kugurumana ahitwa Nturo.

Bishimiraga ko ingo z’Abatutsi ziri gushya

Mu buryo busa n’ubuca ku ruhande, Leta yemeza ko ibyo Wazalendo iri gukora bikwiye  kuko ngo ari abaturage bari gutabara igihugu cyabo.

Ibi biherutse kuvugwa n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick Muyaya.

Icyakora iby’uko Leta ishyigikiye Wazalendo byo ntibivuga mu buryo bweruye.

Yaba Muyaya yaba n’Umugaba mukuru w’ingabo za DRC bose bavuga ko imyenda ya gisirikare Wazalendo yambara yayibye  mu ngabo, ko itayihawe.

Patrick Muyaya

Ku byerekeye ibibera ahitwa Kitshanga, ubuyobozi bwa M23 buvuga ko buherutse kongera kuhambura Wazalendo.

TAGGED:AbarwanyiGuverinomaWazalendo
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rwanda Rugiye Kwakira Inama Nyafurika Ku Iterambere Ry’Ingufu
Next Article Rwanda: Igice Cya Kabiri Cy’Ukwakira Imvura Iziyongera ‘Cyane’
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Gisagara: Baravugwaho Kwica Umuntu Mu 2021 Bakamuta Mu Bwiherero

Meteo Rwanda Irateguza Imvura Irimo Inkuba Mu Gihugu Hose

DRC:Abasirikare Basabiwe Gufungwa Imyaka 15 

Nyagatare: Hatangijwe Umushinga Mugari Wo Guhinga Ubutaka Bukomatanyije

Abanyamakuru Barekuwe N’Urukiko Rwa Gisirikare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

Uganda: Umwe Mu Bakire Bakomeye Yiciwe Mu Biro Bye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?