Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 May 2025 10:13 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Ingabo z'Uburundi. Ifoto@Africa Strategic Studies)
SHARE

Bertrand Bisiimwa uyobora M23 mu rwego rwa politiki yaburiye yasabye ingabo z’u Burundi ziri muri RDC  gutaha iwabo bigishoboka kuko abo zaje kurwanya ari abantu barwanira uburenganzira bwabo.

Uyu munyapolitiki yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yaraye abahereye i Goma  cyavuze ku ngingo nyinshi kibanze ku bimaze iminsi bikorwa n’uriya mutwe mu gace ka iganzura ka Goma.

M23 igenzura Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma n’izindi nkengero zawo ikagenzura Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.

Abarwanyi ba M23 bavuga ko igihe kigeze ngo ingabo z’Uburundi zisubire iwabo kuko ziri aha zidakwiye kuba ziri.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Muri iyi minsi izi ngabo ziri mu kurwana ku ruhande rwa DRC mu gace ka Uvira.

Bisiimwa yabwiye abanyamakuru ko M23 nta mishyikirano ishobora kuzagirana n’ingabo zÚburundi, azigaya ko zikorana n’ingabo za DRC n’Umutwe wa FDLR.

Ati “Hari abarwanyi benshi ba FDLR [hafi y’umupaka] aho bari kwisuganya ngo badutere. Aho ni ho ibitero biri guturuka. Igisirikare cyabwo cyinjira mu bice byacu kikica abaturage.”

Avuga  ko ubutasi bwa DRC  buri gukorera cyane mu bice bya Uvira, hanyuma bugatanga amakuru ku ngabo zikoresha drones, zikarasa mu bice birimo abaturage.

Ati “Abayobozi babo bari gukoresha igisirikare mu kwica abasivile b’Abanye-Congo, ntitwashyigikira bene iyo guverinoma.”

- Advertisement -

Avuga ko bikwiye ko ingabo z’Uburundi zitaha iwabo, zikabava ku butaka bwa DRC, zikabikora nk’uko iza SADC zabigenje.

Bisiimwa avuga ko na mbere y’uko Uburundi bwinjira muri iriya ntambara yagiye muri kiriya gihugu aganira na Perezida wabo Evariste Ndayishimiye, amusobanurira icyo barwanira n’uko ibintu bimeze muri rusange.

Hashize iminsi mu misozi ya Uvira hari imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo za Leta zifatanyije n’Uburundi, FDLR na Wazalendo.

Imwe muri yo  yabereye mu bice bya Rugezi, muri teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo n’ahandi.

TAGGED:AbasirikareBurundiFDLRfeaturedIngaboUburundi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi
Next Article Kigali: Hagiye Gushyirwaho Ingengabihe Yo Gutwara Abagenzi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rihanna Yapfushije Se

Kabila Aragisha Inama Inararibonye Z’i Goma

Nick Ngendahayo Yasohoye Indirimbo Ibanziriza Igitaramo

Abayahudi Baramagana Ibyo Israel Ikorera Muri Gaza

DRC: Miliyari $1 Yashowe Mu Gisirikare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Mu Buyobozi Bw’Intara Harimo Urunturuntu-Tshisekedi

M23 Irasaba Uburundi Gucyura Ingabo Zabwo Inzira Zikigendwa

Abajyanama B’Ubuzima Bagiye Gukoresha Ubwenge Buhangano Mu Kazi

U Rwanda Rugiye Kubaka Uruganda Rubyaza Izuba Amashanyarazi Ya Mega Watt 30

RDB Yagize Icyo Ivuga Ku Ntambara Ya DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Ba Rwiyemezamirimo Bagiye Guhatanira Igihembo Cya Miliyoni $1.5

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Musk Yavuye Mu Nshingano Yahawe Na Trump

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Umwanditsi Ukomeye Ngũgĩ wa Thiong’o Yapfuye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Umwami W’Ubwongereza Atinya Ko Canada Izomekwa Kuri Amerika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?