Bertrand Bisiimwa uyobora M23 mu rwego rwa politiki yaburiye yasabye ingabo z’u Burundi ziri muri RDC gutaha iwabo bigishoboka kuko abo zaje kurwanya ari abantu barwanira uburenganzira bwabo.
Uyu munyapolitiki yabwiye abanyamakuru mu kiganiro yaraye abahereye i Goma cyavuze ku ngingo nyinshi kibanze ku bimaze iminsi bikorwa n’uriya mutwe mu gace ka iganzura ka Goma.
M23 igenzura Kivu y’Amajyaruguru mu Mujyi wa Goma n’izindi nkengero zawo ikagenzura Umujyi wa Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo.
Abarwanyi ba M23 bavuga ko igihe kigeze ngo ingabo z’Uburundi zisubire iwabo kuko ziri aha zidakwiye kuba ziri.
Muri iyi minsi izi ngabo ziri mu kurwana ku ruhande rwa DRC mu gace ka Uvira.
Bisiimwa yabwiye abanyamakuru ko M23 nta mishyikirano ishobora kuzagirana n’ingabo zÚburundi, azigaya ko zikorana n’ingabo za DRC n’Umutwe wa FDLR.
Ati “Hari abarwanyi benshi ba FDLR [hafi y’umupaka] aho bari kwisuganya ngo badutere. Aho ni ho ibitero biri guturuka. Igisirikare cyabwo cyinjira mu bice byacu kikica abaturage.”
Avuga ko ubutasi bwa DRC buri gukorera cyane mu bice bya Uvira, hanyuma bugatanga amakuru ku ngabo zikoresha drones, zikarasa mu bice birimo abaturage.
Ati “Abayobozi babo bari gukoresha igisirikare mu kwica abasivile b’Abanye-Congo, ntitwashyigikira bene iyo guverinoma.”
Avuga ko bikwiye ko ingabo z’Uburundi zitaha iwabo, zikabava ku butaka bwa DRC, zikabikora nk’uko iza SADC zabigenje.
Bisiimwa avuga ko na mbere y’uko Uburundi bwinjira muri iriya ntambara yagiye muri kiriya gihugu aganira na Perezida wabo Evariste Ndayishimiye, amusobanurira icyo barwanira n’uko ibintu bimeze muri rusange.
Hashize iminsi mu misozi ya Uvira hari imirwano ikomeye hagati ya M23 n’Ingabo za Leta zifatanyije n’Uburundi, FDLR na Wazalendo.
Imwe muri yo yabereye mu bice bya Rugezi, muri teritwari ya Fizi muri Kivu y’Amajyepfo n’ahandi.