M23 Irashaka Gufata Bukavu Igatabara Abaturage

Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 avuga ko bamaze kumva amajwi menshi y’abaturage b’i Bukavu babatabaza ngo baze babakure mu kangaratete bashyizwemo n’ingabo za DRC zibasahura zikanabica.

Mu mpera z’Icyumweru cyarangiye tariki 9, Gashyantare, abaturage bo muri Bukavu batakaga ko hari abasirikare ba Repubulika ya Demukarasi ya Congo bafatanya na Wazalendo mu kubajujubya.

Batakaga ko urugomo bakorerwa rukorwa ku manywa y’ihangu kandi bigakorwa n’abantu basanzwe bashinzwe kubacungira umutekano.

Iyo mpuruza yageze ku barwanyi ba M23 bituma batangaza, binyuze mu itangazo ryasohowe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, ko niba urwo rugomo rudahagaze bizaba ngombwa ko bazatabara abugarijwe.

- Kwmamaza -

Itangazo Kanyuka yasinyeho riragira riti: “Twe muri AFC/M23 twumvise amajwi y’abadutabaza barimo abasivili batuye i Bukavu, avuga ko ingabo za DRC na Wazalendo babakorera ibya mfura mbi. Babagirira nabi ndetse bakabica kandi ibyo ntituzabyihanganira. Hari igihe tuzaza tubatabare’’.

Tariki 27, Mutarama, 2025 nibwo M23 yafashe umujyi wa Goma kandi mu minsi mike ishize yavugaga ko izakomereza no muri Bukavu, Umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo.

Nyuma yo gufata Goma, abaturage basubijwe mu byabo, barongera bakoresha amashanyarazi na murandasi n’ubucuruzi burakora.

Uruhande rwa Leta ya Kinshasa rwo ruvuga ko abantu batarasubira mu byabo kandi ko kwizera ko abatuye Goma babayeho amahoro byaba ari ukwibeshya.

M23 iherutse kandi gushinjwa gukorera urugomo abafungiye muri gereza ya Munzenze, bamwe bafatwa ku ngufu, abandi barakubitwa biratinda.

Ibi ariko Kanyuka yabyise gusebanya no kugoreka ukuri kw’ibintu.

Ku byerekeye uko ibintu byifashe i Bukavu, hari amakuru avuga ko abarwanyi ba M23 bari mu bilometero umunani hafi y’ikibuga cy’indege cya Kavumu, ahantu h’ingenzi mu bibera muri kariya gace.

Andi makuru atangwa na The Nation yo muri Kenya avuga ko hari ayo nabo bakesha Reuters avuga ko Afurika y’Epfo yohereje abandi basirikare i Lubumbashi aha hakaba mu Ntara ya Katanga.

Ni abasirikare babarirwa muri 800, indege zabazanye zikaba zaraguye ku kibuga kiri muri Lubumbashi.

Reuters ivuga ko bagiye yo kugira ngo bitegure kuzarwana na M23 mu gihe kiri imbere kuko bakeka ko mu minsi iri imbere intambara ishobora kuzaba ikomeye kurushaho.

Bivugwa kandi ko Afurika y’Epfo imaze kugira abasirikare 3000 bose hamwe bakorera muri DRC.

Uburundi nabwo buherutse kohereza yo izindi ngabo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version