M23 Iravugwaho Amayeri Yo Gufata Masisi

Umuvugizi w’ingabo za DRC witwa Major General Sylvain  Ekenge avuga ko abarwanyi ba M23 banze gusubira mu birindiro bahozemo byo mu Birunga bya Sabyinyo nk’uko bikubiye mu masezerano y’i Luanda yasinywe taliki 23, Ugushyingo, 2022 . Avuga ko aho kubikora iri kwisunganya ngo izagabe igitero kizafata Intara ya Masisi.

Aho gusubira inyuma aho babaga mbere, abarwanyi ba M23 ngo basubiye mu Majyaruguru ahitwa Tongo, Bambo  na Kishishe.

General Ekenge avuga ko ngo intego ya bariya barwanyi ari ukuzazenguruka bakagaba ibitero muri Masisi bakahigarurira.

Bitangajwe nyuma y’uko abarwanyi ba M23 kuri uyu wa Gatanu batangaje ko bavuye mu bice bari barigaruriye ndetse hari amafoto yaberekanye bari mu modoka z’intambara basa n’abakambuye bavuye mu birindiro byabo.

- Advertisement -

Umutwe wa M23 wemeye kuva ku neza mu gace ka Kibumba wari warikukanyemo ingabo za Leta ya Congo.

Wasize wifurije abaturage kurya iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani mu ituze risesuye.

Umuhango wo kuhasubiza ingabo za DRC witabiriwe n’ingabo zo mu Karere u Rwanda na DRC biherereyemo kandi byakorewe ahabona.

Aha i Kibumba, FARDC yari iherutse gutangaza ko ariyo ihagenzura 100% ibintu byanyomojwe kenshi na M23.

Mu muhango wo guha Leta igice cya Kibumba, M23 yari ihagarariwe na Col Nzenze Imani n’umuvugizi wa gisirikare Maj Willy Ngoma.

Nyuma abarwanyi ba M23 bafunze imizigo n’intwaro zabo basubira inyuma mu birometero byumvikanyweho n’impande zombi.

Kuva muri aka gace byaje  nyuma y’inama ebyiri zahuje M23 na FARDC zabereye i Kibumba ku buhuza bw’ingabo za EAC na EJVM.

Umutwe wa M23 wavuze ko wahisemo gusubira inyuma mu rwego rwo gushaka uko amahoro arambye yaboneka.

M23 iravugwaho gushaka guca ruhinga nyuma ingabo za FARDC igafata Masisi

Ikindi ngo byari ukugira ngo  Leta ‘isubize ubwenge’ ku gihe ikore ibyo isabwa.

Ubwo twatangazaga iyi nkuru, M23 yari itaragira icyo ivuga kubyo ishinjwa byo gusubira inyuma bya nyirarureshwa ahubwo umugambi ari ukwigarurira  Masisi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version