Gupfuruta kubera kurya ibiryo runaka ni ibyo abahanga mu buvuzi bita ‘food allergy.’ Abantu bazakubwira ko iyo bariya amafi, amagi, ubunyobwa, ingano, soya na sesame bapfuruta. Gupfuruta bitewe no kurya indyo runaka ni ikibazo gishobora kugera ku muntu uwo ari we wese, imyaka iyo ari yo yose yaba afite.
Abantu bahura n’iki kibazo basabwa akenshi kwitondera indyo yabo kugira ngo barinde umubiri wabo guhora mu bibazo.
Gupfuruta bya hato na hato, abahanga babyita anaphylaxis.
Iki kibazo kandi cyarushijeho kugaragara ku isi mu myaka iri hagati ya 20 na 30 ishize.
Ikigo cyo muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kitwa Center for Disease Control and Prevention kivuga ko imibare yageze kuri 50% mu bana bo muri kiriya gihugu, iki kikaba ari igihe kiri hagati y’umwaka wa 1997 kugeza mu mwaka wa 2011.
Kivuga kandi ko indi mibare yerekana ko hagati y’umwaka wa 2005 n’umwaka wa 2014 gupfuruta kwa hato hato bitewe n’indyo kwakomeje kwiyongera mu ngimbi n’abangavu bafite imyaka 17 ku kigero kijya kwegera 200 ku ijana.
Ikinyamakuru cyandika inkuru z’ubuzima n’ubuvuzi kitwa Journal of the American Medical Association kivuga ko mu Banyamerika bose uko barenga Miliyoni 331 abagera kuri Miliyoni 31 bahuye no gupfuruta gushingiye ku mirire, muri bo abana bakaba bangana na Miliyoni esheshatu.
Bivuze ko muri buri shuri ry’abana b’Abanyamerika wahasangaga abana babiri bafite iki kibazo.
Icyakora ubushakashatsi bwerekanye ko impamvu zishingiye ku nkomoko y’umuntu( genetics) ndetse n’izishingira ku bimukikije ari zo ahanini zimutera ikibazo cyo gupfuruta kubera indyo runaka.
Gupfuruta kubera indyo runaka biterwa n’iki?
Biragoye kumenya mu by’ukuri abantu bapfurutishwa n’uko bariye indyo runaka kubera ko hari utumenyetso duto dushobora kuba ku muntu wariye ikintu runaka ariko ntitube twashyirwa mu byerekana koko ko ari indwara yo gupfuruta.
Reka dutange urugero: Umuntu ashobora kunywa amata akamutera kuryaryatwa bitewe n’uko isukari iyabamo(bayita lactose) itakiriwe neza mu gifu.
Ibi ntabwo ari ugupfuruta bitewe no kunywa amata( milk allergy) ahubwo ni ikibazo kiba gitewe n’uko isukari yo mu mata itaguye neza igifu ariko iki si ikibazo kinini mu by’ukuri.
Muganga Dr. Rushi S.Gupta wo mu kigo kitwa Center for Food Allergy & Asthma Research (CFAAR) cya Kaminuza ya Northwestern University avuga ko kugira ngo umuntu amenye neza ko icyamubayeho ari ugupfuruta kwatewe n’indyo runaka, ari ngombwa kwisuzumisha.
Uyu mugore avuga ko iyo umuntu asanze yapfuruse kubera kurya cyangwa kunywa ikintu runaka, noneho aba afite impamvu nyazo zo gushaka uburyo yahangana n’iyo ndyo ariko nabyo abigiriwemo inama na muganga.
Ubundi umwihariko wo gufuruta bitewe n’indyo runaka ni uko byo biterwa n’imikorere y’ubudahangarwa bw’umuntu.
Kugira ngo upfurute kubera indyo biterwa n’uko ‘umubiri wawe wikanga’ ko hari icyago kiwuteye kandi mu by’ukuri ‘atari ko byagenze.’
Icyo gihe umubiri uhita usohora abasirikare bo kurwanya iyo kabitindi ya baringa, abo basirikare babita immunoglobulin E (IgE.
Ni abasirikare baza bihurije mu matsinda y’uturemangingo bita eosinophils, mast cells, basophils.
Iyo bamaze kwihuza barekura ikinyabutabire bita Histamine kiba kigambiriye kuza kurimbura ya ‘kabutindi ya baringa’ twavuze haruguru.
Ikinyabutabire histamine iyo kirekuwe gitera ubwivumbagatanye mu bice by’umubiri bikurikira:
Urwagashya, uruhu, ibihaha n’umutima.
Ubu bwivumbagatanye bukurikirwa no gukorora, kwitsamura bya hato na hato, kuruka no guhitwa cyangwa se umusonga.
Hari igihe umuntu agira ibimenyetso ahantu habiri icyarimwe wenda agahitwa, akaruka( urwagashya) bikoyongeraho n’umusonga.
Icyo gihe aba afite ikibazo gikomatanyije bita anaphylaxis. Iyo bigenze gutya, abaganga bamutera urushinge rurimo umusemburo witwa EpiPen umufasha gutuma ahumeka neza kuko ufungura inyama zo mu bihaha agasunika umwuka atavunitse.
Ibibazo byo mu gituza nibyo bibi kubera ko biba bishobora gutuma umuntu ahera umwuka nk’uko Dr. Edwin Kim yabyanditse.
Icyo abantu bagomba kumenya mu bindi byinshi bihari ni uko indyo ubwayo atari cyo kibazo ahubwo ikibazo ni ukumenya ingano y’ubukana bw’ubwivumbagatanye buri biterwe n’umubiri nyuma y’uko wakiriye indyo utishimiye.
Nanone kandi ni ngombwa kumenya ko uko umubiri wakiriye indyo mu gihe cyashize, ko atari ko uzayakira mu gihe kiri kizaza.
Kuki indyo zitera gupfuruta ziyongereye?
Ibintu bibiri nibyo abahanga bashinja: Imiterere karemano( genetics) n’impamvu z’ibidukikije.
Dr. Gupta avuga ko imiterere ya muntu ubwayo itashinjwa ubwiyongere bwinshi bw’iki kibazo.
Ngo bisaba ko haba hari n’impamvu zishingiye ku byo runaka yariye, aho aherereye n’ibindi kugira ngo bibone uko bikorana biteze runaka ikibazo.
Icyakora uyu muganga avuga ko abana bavuka ku babyeyi bakuze bagira ibibazo by’uko imibiri yabo yivumbagatanyaga bitewe n’ikirere nabo bakura bafite ibyo bibazo.
Abahanga bavuga ko kwivumbagatanya k’umubiri w’umuntu bitewe n’ibimukikije, akenshi biba ku bantu bakuriye ahantu haba isuku nyinshi kuko iyo bageze ahantu hari ivumbi cyangwa umwuka uhumura ukuntu batamenyereye imibiri yabo ihita ibyakira nabi.
Kuba muri iki gihe abantu basigaye bagira gupfuruta bitewe n’indyo cyangwa impumuro runaka biterwa n’uko ab’iki gihe abenshi bakuriye ahantu hari isuku.
Mu yandi magambo abantu bakuriye mu cyaro, ahaba ivumbi, amase, amatotoro, barya ibijumba, ibishyimbo, bakarenzaho ikigage n’amazi yo mu gikatsi ntibakunze kugira ubwivumbagatanye bw’imibiri yabo nk’uko bimeze ku bana bakuze batazi uko ivumbi n’icyondo bisa iyo byageze mu mano y’umuntu.
Mu yandi magambo, ibyo umubiri w’umwana wamenyereye akiri muto akura ukibasha kubyihanganira.
Inama zo kubirwanya…
Kugira ngo umuntu nakura azabe afite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo twavuze haruguru, hari inama abahanga batanga.
Niba ushaka ko umwana wawe nakura azaba afite ubushobozi bwo kurya ubunyobwa ntibugire icyo bumutwara, bumumenyereze hakiri kare.
Hejuru yo kumenyereza umubiri ibyo wifuza ko wazihanganira mu bukure bwawe, egera muganga arebe uko ikibazo cyawe kimeze.
Nyuma yo kugisuzuma azakugenera umuti ukwiye.
Hari ubwo azaguha imiti imisemburo ituma inyama zibasirwa na kiriya kibazo zibasha guhangana nacyo.
Indi miti itangwa ni uwitwa Palforzia abantu banywa.
Umuganga witwa Wood yanditse muri National Geographic ko kugeza ubu ntawakwihandagaza ngo avuge ko imiti y’ubwivumbugatanye bw’umubiri butera gupfuruta kubera indyo runaka, yabonetse mu buryo bwuzuye.
Ikiriho ni ukwegera muganga akareba ikibazo uko giteye akagena icyo umurwayi yakora.