M23 Irigamba Guhanura Indi Drone Ya DRC

Lawrence Kanyuka uyobora M23 yatangaje ko abasirikare be baraye bahanuye indi drone y’ingabo za DRC.

Bikubiye mu butumwa uyu mugabo yacishije kuri X.

Yavuze ko iriya drone ari iya FARDC akanenga ko izi ngabo zikorana na Wazalendo na FDLR kandi aba ari abantu bakorera ubwicanyi abavuga Ikinyarwanda.

Yasabye Umuryango mpuzamahanga guhaguruka ukamagana ibyo bakora kuko byibasira inyoko muntu.

- Advertisement -

Ikindi ni uko ngo bibabaje kuba Perezida Tshisekedi ariwe urebera ubwicanyi bukorerwa abaturage b’igihugu cye.

Kanyuka anenga ko n’ingabo za MONUSCO zafatanyije niza SADC kwibasira abavuga Ikinyarwanda.

Lawrence Kanyuka

Umuyobozi wa M23 avuga ko Tshisekedi akwiye gukurikiranwa kubera kwibasira abavuga Ikinyarwanda muri Repubulika ya Demukarasiya Congo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version