Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Ntikiganiriye Na Tshisekedi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

M23 Ntikiganiriye Na Tshisekedi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2025 2:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bisiimwa niwe wari buyobore itsinda rya M23.
SHARE

Mu Murwa mukuru wa Qatar ari wo Doha hari bubere ibiganiro bihuza intumwa za M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko byasubitswe kugeza ku itariki itatangajwe.

Byari byateguwe mu ibanga bikozwe n’ubuyobozi wa Qatar ngo burebe ko amahoro amaze igihe yarabuze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagaruka.

Iyo impande zombi zihura byari bube ari ikintu cy’amateka kuko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa Kinshasa bwavuze ko budashobora kuzicarana n’abo bwiswe baringa( les pantins), bakora iterabwoba ahubwo ko bazicarana na ba shebuja ari bo u Rwanda.

Kwicarana bakaganira yari intsinzi ku mutwe wa M23 kuko byerekana ko ukomeye ku rwego rwo gutuma Guverinoma yemera kuganira nabwo.

Amakuru avuga ko abo muri M23/AFC  bari bamaze igihe bagejeje ku bakora mu bubanyi n’amahanga ba Qatar inyandiko ikubiyemo ibyo bumva ko bikwiye kuzaganirwaho.

Ni ibintu abayobozi b’uyu mutwe bavugaga ko biramutse byitaweho bigahabwa agaciro kandi bigashyirwa mu bikorwa, byatuma M23 ishyira intwaro hasi, intambara ikarangira ityo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko nta mpamvu yatangajwe yo kubisubika, ariko umwe mu bayobozi muri DRC yabibwiye ko ‘bitinde bitebuke’ biriya biganiro bizaba byanga bikunda.

Abasesenguzi bavuga ko imigendekere myiza ya biriya biganiro izaterwa ahanini no gutega amatwi kwa buri ruhande ndetse n’ubuhanga bwa Qatar muguhuza impande zombi.

TAGGED:BisiimwaDohafeaturedIbiganiroIntambaraM23QatarTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 2024: Abasuye u Rwanda Barwinjirije Miliyoni $579.5 Binyuze Mu Guhaha
Next Article New Zealand Irashaka Kwagura Umubano N’u Rwanda 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

DRC: Abanyamerika Barashaka Kubaka Uruganda Rw’Amashanyarazi Mu Kivu

Elwelu Mu Bajenerali Barindwi Museveni Yahaye Ikiruhuko Cy’Izabukuru

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Gatsibo: Babwiye PM Nsengiyumva Ibyiza Byo Gutura Ku Mudugudu

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Intara Ya Ituri Iri Kuberamo Imirwano Ikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

P.M Nsengiyumva Asaba Urubyiruko Kudata Umwanya Mu Biciriritse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

U Rwanda Rugiye Gushyira Ikawa Muri Cyamunara Mpuzamahanga 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?