Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Ntikiganiriye Na Tshisekedi
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

M23 Ntikiganiriye Na Tshisekedi

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 09 April 2025 2:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Bisiimwa niwe wari buyobore itsinda rya M23.
SHARE

Mu Murwa mukuru wa Qatar ari wo Doha hari bubere ibiganiro bihuza intumwa za M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko byasubitswe kugeza ku itariki itatangajwe.

Byari byateguwe mu ibanga bikozwe n’ubuyobozi wa Qatar ngo burebe ko amahoro amaze igihe yarabuze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagaruka.

Iyo impande zombi zihura byari bube ari ikintu cy’amateka kuko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa Kinshasa bwavuze ko budashobora kuzicarana n’abo bwiswe baringa( les pantins), bakora iterabwoba ahubwo ko bazicarana na ba shebuja ari bo u Rwanda.

Kwicarana bakaganira yari intsinzi ku mutwe wa M23 kuko byerekana ko ukomeye ku rwego rwo gutuma Guverinoma yemera kuganira nabwo.

Amakuru avuga ko abo muri M23/AFC  bari bamaze igihe bagejeje ku bakora mu bubanyi n’amahanga ba Qatar inyandiko ikubiyemo ibyo bumva ko bikwiye kuzaganirwaho.

Ni ibintu abayobozi b’uyu mutwe bavugaga ko biramutse byitaweho bigahabwa agaciro kandi bigashyirwa mu bikorwa, byatuma M23 ishyira intwaro hasi, intambara ikarangira ityo.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko nta mpamvu yatangajwe yo kubisubika, ariko umwe mu bayobozi muri DRC yabibwiye ko ‘bitinde bitebuke’ biriya biganiro bizaba byanga bikunda.

Abasesenguzi bavuga ko imigendekere myiza ya biriya biganiro izaterwa ahanini no gutega amatwi kwa buri ruhande ndetse n’ubuhanga bwa Qatar muguhuza impande zombi.

TAGGED:BisiimwaDohafeaturedIbiganiroIntambaraM23QatarTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article 2024: Abasuye u Rwanda Barwinjirije Miliyoni $579.5 Binyuze Mu Guhaha
Next Article New Zealand Irashaka Kwagura Umubano N’u Rwanda 
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Abayobozi Mu Bufaransa Bari Muri DRC Kuganira Ku Mikorere Mishya Ya MONUSCO

U Rwanda Rwafashije Guinea Conakry Gukora Ikoranabuhanga Ryita Ku Masoko Ya Leta 

Imyigire Y’Abana Bagororerwa Mu Igororero Rya Nyagatare

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abafite Ubumuga Biyemeje Kuzabera N’Abandi Isoko Y’Iterambere

Polisi Ivuga Ko Mu Mwaka Wa 2025 ibyaha Byagabanutse Kuri 15.7%

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yoherereje Ubutumwa Mugenzi We Wa Angola 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

U Rwanda Rwaganiriye Na Maroc K’Ubufatanye Mu Bya Gisirikare 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza Mu Ihurizo Ryo Kureba Uko Atakweguzwa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Kagame Aritabira Inama Transform Africa Summit Muri Guinea Conakry 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?