Mu Murwa mukuru wa Qatar ari wo Doha hari bubere ibiganiro bihuza intumwa za M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ariko byasubitswe kugeza ku itariki itatangajwe.
Byari byateguwe mu ibanga bikozwe n’ubuyobozi wa Qatar ngo burebe ko amahoro amaze igihe yarabuze mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo yagaruka.
Iyo impande zombi zihura byari bube ari ikintu cy’amateka kuko inshuro nyinshi ubuyobozi bwa Kinshasa bwavuze ko budashobora kuzicarana n’abo bwiswe baringa( les pantins), bakora iterabwoba ahubwo ko bazicarana na ba shebuja ari bo u Rwanda.
Kwicarana bakaganira yari intsinzi ku mutwe wa M23 kuko byerekana ko ukomeye ku rwego rwo gutuma Guverinoma yemera kuganira nabwo.
Amakuru avuga ko abo muri M23/AFC bari bamaze igihe bagejeje ku bakora mu bubanyi n’amahanga ba Qatar inyandiko ikubiyemo ibyo bumva ko bikwiye kuzaganirwaho.
Ni ibintu abayobozi b’uyu mutwe bavugaga ko biramutse byitaweho bigahabwa agaciro kandi bigashyirwa mu bikorwa, byatuma M23 ishyira intwaro hasi, intambara ikarangira ityo.
Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, bivuga ko nta mpamvu yatangajwe yo kubisubika, ariko umwe mu bayobozi muri DRC yabibwiye ko ‘bitinde bitebuke’ biriya biganiro bizaba byanga bikunda.
Abasesenguzi bavuga ko imigendekere myiza ya biriya biganiro izaterwa ahanini no gutega amatwi kwa buri ruhande ndetse n’ubuhanga bwa Qatar muguhuza impande zombi.