Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yasabye Ingabo Z’Uburundi Gutaha Inzira Zikigendwa
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUmutekano

M23 Yasabye Ingabo Z’Uburundi Gutaha Inzira Zikigendwa

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 15 February 2025 2:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umutwe wa Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) wasabye ingabo z’Uburundi zaje gufasha iza DRC gutaha iwabo bigishoboka. Ni nyuma y’uko abo barwanyi bafashe Bukavu, ingabo za DRC zifatanyije n’iz’Uburundi bagahungira ahitwa Plaine de Ruzizi mu bilometero nka 30 uvuye i Bukavu.

M23 isaba ingabo z’Uburundi kuva k’ubutaka bwa DRC kuko zitazanywe no kuhashaka amahoro ahubwo zazanywe no kuhabiba amacakubiri ashingiye ku bwoko.

Bemeza ko Abarundi bagiye muri DRC kuhateza akaduruvayo bityo ko niba bakunda amagara yabo bakwiye gutaha iwabo hakiri kare.

Abo barwanyi bavuga ko bikwiye ko ingabo z’Uburundi ziri ahita Nkomo, Nyangezi no mu kibaya cya Ruzizi zihambira utwazo zigataha.

M23 ivuga ko ingabo z’Uburundi zikomeje guteza akaduruvayo, ndetse zakoranye n’ingabo za DRC na Wazalendo mu kwica abaturage bo muri Kalehe na Ihusi.

Nyuma yo gufata Bukavu, abarwanyi ba M23 basabye abaturage gushyiraho komite zo kwicungira umutekano ngo bakumire ko hari abagaruka kubadurumbanya.

Ingabo z’Uburundi zishinjwa gusahura abaturage no kubakorera ibibangamira uburenganzira bwa muntu.

Abakurikiranira hafi uko byifashe mu Burasirazuba bwa DRC bavuga ko nyuma yo gufata umujyi wa Bukavu, M23 iri bukurikizeho uwa Uvira kuko ari ho abanzi bayo bahungiye.

Bavuga kandi ko bishoboka ko hari ingabo za DRC zishobora kuzahungana n’iz’Uburundi zinjiriye mu Ntara ya Cibitoke.

Icyakora, ni ngombwa gutegereza abantu bakareba aho ibintu bigana…

TAGGED:BukavuBurundiCongofeaturedGuhungaIngaboM23
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bunagana, Goma, Bukavu…M23 Irakurikizaho Uwuhe Mujyi?
Next Article Kagame Yaganiriye Minisitiri W’Intebe Wa Ethiopia Ku Iterambere Rihuriweho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?