Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: M23 Yerekanye Intwaro Zikomeye Ivuga Ko Yambuye Ingabo Zidasanzwe Za DRC
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

M23 Yerekanye Intwaro Zikomeye Ivuga Ko Yambuye Ingabo Zidasanzwe Za DRC

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 October 2023 8:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibya M23 n’abo bahanganye biri gufata intera ndende uko iminsi ihita. Nk’ubu abarwanyi b’uyu mutwe batangarije kuri X ko hari intwaro zikomeye baherutse kwaka ingabo za DRC zifatanyije n’abitwa Wazalendo, Nyatura n’abandi.

Ni intwaro bigaragara ko zikomeye kandi zikiri nshya.

Major Willy Ngoma uvugira uyu mutwe, avuga ko  FARDC  irwana ikoresheje abasirikare bayo bakomeye bagize umutwe udasanzwe bita les Hiboux( Ibihunyira mu Kinyarwanda).

Ikindi Ngoma avuga ni uko hari n’abacanshuro b’Abazungu baha umusada ingabo za DRC.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Icyakora ngo abo bose nta mbaraga bafite imbere ya M23 kuko imaze no kubambura intwaro nyinshi.

Ikibabaje ngo ni uko izi ntwaro ari nazo abo barwanyi ba Wazalendo n’ingabo za DRC  baherutse gukoresha bica abaturage b’aho bagiye baca, babaziza uko bateye no kuba bavuga Ikinyarwanda.

Willy Ngoma yahaye ijambo Major Roben Makomari uyobora imwe muri batayo za M23  ngo avuge uko banyaze izo ntwaro.

Major Makomari avuga ko izo ntwaro ari zimwe muzo banyaze ingabo za DRC bamaze iminsi barwana.

Ati: “ Izi ni nke mu zindi twafashe. Nk’iyi ni imbunda ikoreshwa n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe wa FARDC.”

- Advertisement -

Yerekanye na drones zifashishwa n’abasirikare ngo bamenye aho umwanzi ari, kandi nazo ngo M23 yarazibanyaze.

Ku mbunda bafashe, hari ahanditse amagambo ngo CDFA( Congo Defence Forces Army), ubundi hagakurikiraho imibare itandukanya imbunda n’iyindi(serial number).

Izo nyunguti zerekana ko izo ari intwaro za FARDC

Major Willy Ngoma usanzwe uvugira M23 avuga ko kuba bafashe ziriya ntwaro zirimo n’izifite ikoranabuhanga ryazanywe n’abacanshuro, ari ikimenyetso cy’uko Guverinoma y’i Kinshasa ikorana na FDLR n’abandi barwanyi mu guhohotera abaturage kandi bikerekana nanone ko nta mbaraga ifite ku rugamba.

Kugeza ubu nta cyo uruhande rwa Guverinoma ruratangaza ku by’izi ntwaro M23 yigamba ko yarunyaze.

Video y’izi ntwaro banyaze:

Finally M23 presents the modern weapons they captured from DRC SPECIAL FORCE and its allies , every arm is marked CDFA : Congo defence force army — before its serial number pic.twitter.com/4lQkA3dJXb

— Les Misérables (@Dachronica) October 25, 2023

TAGGED:AbarwanyifeaturedIntambaraIntwaroM23Ngoma
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Bayobozi Mwibuke Amazina Y’Ababyeyi B’Abavugwa Muri Raporo Mutanga Ku Byaha- RIB
Next Article Abanyarwanda Baba Canada N’Amerika Baraganira Uko Bateza Imbere Urwababyaye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?