Nyuma y’igihe kinini havugwa amakuru ku bijyanye n’uko Macky Sall ashobora kwiyamamariza umwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa United Nations, ubu byamaze kwemezwa ko kandidatire ye yashyikirijwe uru rwego ku mugaragaro.
Nk’uko amakuru aturuka mu nzego za Leta y’u Burundi abivuga, kandidatire ya Macky Sall igamije gusimbura António Guterres ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa UN, yashyikirijwe uwo muryango n’Umukuru w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, usanzwe ari na Perezida w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (UA) muri iki gihe.
Nyuma y’amezi menshi y’amakuru yahwihwiswaga, kandidatire y’uwahoze ari Perezida wa Sénégal ubu yagejejwe mu Biro by’Ubunyamabanga bukuru bwa UN.
Ahantu Jeune Afrique ivuga ko yakuye amakuur mu buyobozi bw’Uburundi, “ibaruwa yaroherejwe kwa Annalena Baerbock,” mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro inzira yo gushyigikira kandidatire ya Macky Sall mu muryango w’abibumbye.
Iyi ntambwe igaragaza ko Afurika ishobora kuba iri gushyira imbere umukandida wayo ku mwanya ukomeye ku rwego mpuzamahanga, mu gihe manda ya António Guterres iri kurangira.
Macky Sall aramutse atowe yaba abaye Umunya Afurika wa gatatu uyiyoboye nyuma y’Umunya Ghana Koffi Anan wayiyoboye guhera mu mwaka wa 1997 kugeza mu wa 2006 na Boutros Ghali wo mu Misiri.

Macky Sall yavukiye muri Sénégal mu 1961.
Yize ibijyanye n’ubumenyi bwa geoloji (geology) n’icungamutungo ry’ibikomoka ku butaka (petroleum geology), ibintu byamufashije kugira ubumenyi mu rwego rw’ingufu n’umutungo kamere — ingenzi cyane ku gihugu nka Sénégal gifite umutungo wa gazi na peteroli.
Yinjiye muri politiki akorera ishyaka rya Abdoulaye Wade, anaba Minisitiri w’Ubucukuzi bw’Amabuye y’Agaciro n’Ingufu.
Mu mwaka wa 2004 yagizwe Minisitiri w’Intebe wa Sénégal. Nyuma yaje kugirana amakimbirane na Wade, bituma ava mu ishyaka rye ashinga irye ryiswe Alliance for the Republic (APR).
Muwa 2012, Macky Sall yatsinze amatora ya perezida atsinze Abdoulaye Wade wari ku butegetsi, aba Perezida wa Sénégal. Yongeye gutorerwa manda ya kabiri mu 2019.
Mu butegetsi bwe yashyize imbaraga mu bikorwa remezo birimo imihanda, ibibuga by’indege n’amashanyarazi.
Yateje imbere gahunda yiswe “Plan Sénégal Émergent (PSE)” igamije kuzamura ubukungu no kugabanya ubukene.
Yagize uruhre rukomeye mu rwego rw’umutekano mu karere ka Sahel.
Yayoboye kandi Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu mwaka wa 2022 nk’Umuyobozi wawo mu gihe cy’umwaka umwe.
Ku rundi ruhande, ubutegetsi bwe ntibwabuze kunengwa, cyane cyane ku birebana n’imanza za politiki zaregwagamo abatavuga rumwe na we, ndetse n’impaka zavutse ku bijyanye no kuba yakwiyamamariza manda ya gatatu — icyakora nyuma yaje gutangaza ko ataziyamamaza mu mwaka wa 2024.

