Macron Agiye Gushyikirizwa Raporo Ku Ruhare Rw’u Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi

Nyuma y’imyaka ibiri y’icukumbura, komisiyo yashyizweho na Perezida Emmanuel Macron ngo isesengure inyandiko zigaruka ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, byitezwe ko itanga raporo yayo kuri uyu wa Gatanu.

Abantu babiri bafite aho bahuriye n’iyo raporo batifuje ko amazina yabo atangazwa, babwiye AFP ko iyo raporo itangwa nyuma ya saa sita.

Ni nyuma y’igihe kirekire uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 igahitana abarenga miliyoni imwe, ruvugwaho byinshi.

U Bufaransa bushinjwa gufasha Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside binyuze mu bikoresho n’amahugurwa, ndetse abasirikare bari muri Operation Turquoise bashinjwa ko ntacyo bakoze ngo batabare Abatutsi bicwaga mu Bisesero.

- Advertisement -

Ikibazo cy’uruhare rw’u Bufaransa cyakomeje kuba ihurizo rikomeye mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa.

Ubwo Perezida Macron yari amaze kujya ku butegetsi ibintu byabaye nk’ibyahindutse.

Muri Gicurasi 2019 yashyizeho komisiyo igizwe n’abashakashatsi n’abanyamateka, ngo isome inyandiko zireba ibikorwa by’icyo gihugu mu Rwanda hagati ya 1990-1994 maze ibitangeho raporo.

Ni komisiyo y’abantu 15 bayobowe na Vincent Duclert yitezweho gushyira ahabona uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside.  

Mu nyandiko basesenguye harimo n’izagiye zandikwa na Edouard Balladur wari Minisitiri w’Intebe mu gihe cya Jenoside, ubwo u Bufaransa bwayoborwaga na François Mitterrand.

Harimo n’inyandiko zandikwaga na Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ibiro bishinzwe iperereza ryo hanze y’igihugu (DGSE).

Gusa imbanzirizamushinga y’iyo raporo yatanzwe ku wa 5 Mata 2020, ntivugwaho rumwe.

Umuryango Survie uharanira ko u Bufaransa bwemera uruhare rwabwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bikorwa bibi bwagizemo uruhare, wagaragaje impungenge ko muri iyo raporo nta kintu gishya kiyirimo, ahubwo harimo ibinyoma.

Uvuga ko izo mpuguke zitavuga uko u Bufaransa bwanze guha agaciro iyicwa ry’Abatutsi guhera mu Ukwakira 1990, kandi byaragaragaraga ko hari umugambi wo kubarimbura.

Vincent Duclert ukuriye iyi komisiyo ni umushakashatsi
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version