Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macron, Le Pen…Uko Amajwi Y’Abashaka Kuyobora u Bufaransa Ahagaze
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahanga

Macron, Le Pen…Uko Amajwi Y’Abashaka Kuyobora u Bufaransa Ahagaze

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 11 April 2022 8:17 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amajwi amaze kubarurwa mu biyamamariza kuyobora u Bufaransa kugeza ubu, arerekana ko Emmanuel Macron ari imbere, agakurikirwa na Marine Le Pen. Macron afite 27,6% n’aho Le Pen akagira 23, 41%.

Aya majwi Taarifa icyesha Le Parisien yasohowe na Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Bufaransa.

Yabaruwe muri Komini 12,000. Amatora y’ibanze yabaye kuri uyu wa 10, Mata, 2022, icyiciro cyayo cya kabiri kikazaba taliki 24, Mata, 2022  kandi biteganyijwe ko Emmanuel Macron na Marine Le Pen ari bo bazahatana kuri iriya nshuro.

Ibyavuye mu cyiciro cya mbere cy’aya matora byerekana ko Emmanuel Macron yatowe cyane henshi mu Bufaransa uretse ahitwa Occitanie.

Ikindi ni uko imibare igaragaza ko Macron kuri iyi nshuro, abatuye icyaro batoye Macron cyane ugereranyije n’uko byari bimeze mu mwaka wa 2017.

Marine Le Pen we akunzwe muri Komini 2,000  kandi cyane cyane mu Majyaruguru y’u Bufaransa les Hauts-de-France, ahitwa  le Grand Est no muri Bourgogne.

Umukobwa wa Jean Marie Le Pen kandi akunzwe mu cyaro ugereranyije n’uko bimeze kuri Macron.

Mu Mijyi ntibamutoye nk’uko bimeze mu cyaro.

Icyakora undi mukandida ukunzwe mu Mijyi ni Jean-Luc Mélenchon, uhafite 31% .

Akunzwe kandi ahitwa  Ile-de-France, ahitwa  Auvergne-Rhône-Alpes no muri Occitanie, aho Macron atatowe cyane.

Abafaransa batuye cyane bakorera hanze y’u Bufaransa nabo batoye Mélenchon cyane ugereranyije n’abandi.

Umubano Wa Putin N’Abakandida Mu Matora Ya Perezida W’u Bufaransa Ushobora Guhindura Ibintu

TAGGED:AmatoraBufaransafeaturedMacron
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Rubavu: Hari Ahantu Hibukiwe Jenoside Yakorewe Abatutsi Ku Nshuro YA MBERE
Next Article Indege Ya Habyarimana Igwa Ntitwahise Tubimenya-Tito Rutaremara
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ofisiye Ba Israel Bategetswe Gukoresha Mu Kazi iPhones Gusa 

I Rulindo Ngo Bagira Isuku Nyinshi

Indonesia: Abahitanywe N’Imyuzure Bamaze Kugera Kuri 414

Tshisekedi Hari Ibyo Avuga Ko Atazasinyira i Washington

Uburayi: Abanyamuryango Ba FPR-Inkotanyi Baganiriye Ku Iterambere Ry’u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Ibya Rayon Sports Leta Yongeye Ibyinjiramo

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

Ikipe Y’u Rwanda Ya Basketball Yakubiswe Incuro Ku Mukino Wa Mbere Ugana Ku Gikombe Cy’Isi

Guinea-Bissau: Perezida Umaro Sissoco Embaló Yahiritswe K’Ubutegetsi

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

RDF Ikomeje Kubakira Ubushobozi Ingabo Za Centrafrique 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'Abaturage

Nyamasheke: Bahangayikishijwe N’Uko Bateye Imyaka Ikuma Inzara Ikaba Ibugarije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Guverineri Kayitesi Asobanura Uko Abatuye Intara Ye Bava Mu Bukene

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Indonesia: Umutingito Wateye Tsunami Yishe Abantu 248

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?