Macron Yijeje Tshisekedi Kumutoreza Abasirikare

Mu biganiro Perezida Félix Tshisekedi aherutse kugirana na mugenzi we uyobora Ubufarasansa mu ruzinduko aherutsemo, bemeranyije ko Ubufaransa bugiye gutoza ingabo za DRC.

Si ubukungu gusa basezeranye ko bazakoranamo ahubwo bazakorana no mu bya gisirikare.

Mu kiganiro cyabaye nyuma y’uko Emmanuel Macron n’umugore we Brigitte Macron bamaze kwakira Tshisekedi n’umugore we Denise Nyankeru, aba bayobozi babwiye itangazamakuru ko iyo ari yo mikoranire igiye gutangira hagati ya Kinshasa na Paris.

Ahandi ibihugu byombi bishaka gukorana ni mu kwita ku bidukikije, umuco n’uburezi.

- Advertisement -

Macron yavuze ko hari imishinga myinshi, igihugu cye kizakorana na RDC, harimo guteza imbere ibikorwa remezo no kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Inga.

Urugomero rwa INGA

Ibyo byose niko bizagendana no gutoza ingabo za DRC mu byo kurwanira mu mashyamba y’inzitane.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version