Ruhango: Urukiko Rwanzuye Ko Mwarimu Ukekwaho Gusambanya Abana Aba Afunzwe

Urukiko rwabifasheho umwanzuro

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwanzuye ko umwarimu ukekwaho gusambanya abana babiri akwiye gukurikiranwa afunzwe. Ni igifungo cy’agateganyo mbere y’uko urubanza arwegwamo rujya mu mizi.

Bimwe mu bivugwa kuri uyu mwarimu ni uko mbere yo gusambanya abo bana, yabambuye sambusa bari bafite arazirya.

Abunganira uyu mwarimu tutavuga amazina kuko ibyaha atarabihamwa, bamusabiraga ko yaburana ari hanze.

Inteko iri kuburanisha uru rubanza yanzuye ko iby’uko yaburana ari hanze nta shingiro bifite.

- Advertisement -

Ngo hari impamvu zikomeye zituma  mwarimu wigishaga ku ishuri rya Nyanza TSS ryahoze ryitwa ETO Gitarama akurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Ubushize ubwo inteko iburanisha yicaraga ngo yumve uko buri ruhande rusobanura uruhande rwarwo, ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko rurega uwo mwarimu icyaha cyo gusambanya abana babiri.

Bwasobanuye ko ubwo yari arimo agenda, yahuye  n’abana babiri b’abakobwa umwe w’imyaka 15 undi akagira imyaka 17 bafite amasambusa akozwe mu birayi bakunze kwita ibiraha.

Uwo murezi yababwiye ko akeneye ibiraha ariko ko ari umuntu mukuru wiyubashye bityo ko atabirira mu nzira niko kubajyana mu macumbi  y’ikigo cya Nyanza TSS asanzwe yigishaho.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uwo mwarimu yagejeje abo bana ku macumbi abinjiza mu nzu abamo ahita ahisha urufunguzo maze arabegera bya biraha arabirya, anabima amafaranga igihumbi na maganabiri y’u Rwanda byaguraga.

Bwakomeje buvuga ko mwarimu yanze ko abo bana bataha nabo kandi ngo nta yandi mahitamo bari bafite, maze abereka aho baryama na we abaryama ahagati akajya abasambanya ava kuri umwe ajya kuwundi.

Ikindi cyaha ubushinjachyaha bumushinja ni ugufungiranira abantu ahantu hatemewe.

Umushinjacyaha yavuze ko bwacyeye, asiga abo bana mu nzu arabakingirana arigendera.

Ubushinjacyaha buravuga ko hari ibimenyetso bushingiraho nk’imvugo z’umuzamu warariraga kuri icyo kigo uvuga ko yabonye uwo mwarimu yinjiza abana mu nzu.

Hari n’ifoto y’indobo y’ibiraha( sambusa zikoze mu birayi) abo bana bari baguze.

N’ubwo ubushinjacyaha busaba ibi, ku rundi ruhande bugomba kwereka ubucamanza ibyemezo byo kwa muganga byerekana ko koko abo bana basambanyijwe nk’uko bubyemeza.

Umwarimu uregwa we ahakana ibyo bamurega, ariko ku rundi ruhande, akemera ko abo bana baraye iwe.

Asobanura ko yavuye mu Butansinda kuko urufunguzo yari yarusigiye umuzamu ngo akore amasuku mu nzu, aje iwe asanga abana mu nzu bari kumwe n’uwo muzamu.

Avuga ko bwari bwije imvura ihita igwa, ahita  yereka abana aho baryama mu cyumba cyabo na we ajya kuryama mucye.

Bwarakeye asigira urufunguzo umuzamu amusaba kuza gufungurira abo bana ngo batahe.

Yanze gukangura abo bana ngo batahe kuko ngo mu Kinyarwanda nta muntu uzindura umushyitsi.

Mwarimu avuga ko yaje gutaha akangurwa no kubona bamwambitse amapingu.

We avuga ko akurikije aho amasaha yari ageze n’uko ikirere cyari kimeze, atari bushushubikanye abana ngo batahe mu ijoro kandi mu mvura kandi nta n’ahantu hari hahari ho kubacumbikishiriza.

Ubwo urukiko rwamubabaza niba yarabajije abo bana uko bageze aho, yasubije ko yaje ‘yihembukiye’, ko nta byinshi yari afite byo kubabaza.

Abajijwe impamvu atabwiye ubuyobozi bw’ishuri ko hari abana baraye iwe, asubiza ko bwari bwije kandi ko ‘nta nomero’ zabwo afite.

Urukiko kandi rwabajije uwo mwarimu niba abana yarabasanze iwe ntiyabaza umuzamu ibyabo, Thomas na we mugusubiza ati “Nawe ntacyo namubajije.”

Me Mpayimana Jean Paul wunganira uwo mwarimu yabwiye urukiko ko umuzamu mu buhamya bwe yabajijwe akavuga ko yabonye abana babiri baje kugurisha ibiraha.

Ati: “Mama Perezidante byumvikane ko umuzamu nawe yemeje ko Thomas atari we wazanye abo bana.”

Me Jean Paul aravuga ko imvura nyinshi yarimo igwa Thomas atari kubona uko abirukana kuko iyo bagera mu nzira bashoboraga kwicwa maze Thomas akabiryozwa.

Me Jean Paul ati “Mama Perezidante[ umucamanza uyobora inteko iburanisha], umukiliya wanjye ari kuzira ko yagize neza ntiyurukane abana mu gicuku imvura iri kugwa. Niyo yabizira mu isi ariko azajya mu ijuru anabe umutagatifu”.

Yabwiye urukiko ko abana kuba barafotowe bari mu nzu ikinze nta gishya.

Ati “Nanjye se ubu ko ntari iwanjye hagize ufata abana akabashyira mu nzu iwanjye akabafotora ndi hano nkwiye kubizira?”

Ikindi ni uko ibyo ubushinjacyaha burega umukiliya we bidashingiye ku byemezo bya muganga, kandi ngo ukwezi kurashize bitaraboneka, bityo ngo ibyo nabyo biri mu bigaragaza ko uwo aburanira arengana.

Ari umwarimu ari na Me Mpayimana Jean Paul umuburanira basabaga urukiko ko mwarimu akurikiranwa adafunzwe kuko ari inyangamugayo kandi atatoroka kuko afite imyirondoro izwi akanagira akazi akora ahantu hazwi.

Urukiko rw’ibanze rwa Ruhango rwariherereye rusanga ibyo mwarimu asaba  nta shingiro bifite rutegeka ko akwiye gukurikiranwa afunzwe by’agateganyo iminsi 30.

Bagenzi bacu ba UMUSEKE bakurikirana uru rubanza bavuga ko bitaramenyekana niba mwarimu azajuririra iki cyemezo.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version