Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Macron Yongeye Kuganira Na Kagame Na Tshisekedi Ku Bya M23
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaUbubanyi n'Amahanga

Macron Yongeye Kuganira Na Kagame Na Tshisekedi Ku Bya M23

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 26 January 2025 10:47 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
Macron([email protected]/photos/elyseefr)
SHARE

Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron byatangaje ko yaraye aganiriye na bagenzi be bayobora u Rwanda na Repubulika ya Demukarasi ya Congo, batinda ku ntambara ikomeje guca ibintu hafi ya Goma.

Yasabye ko M23 ishyira intwaro hasi, ibiganiro by’amahoro bigasubukurwa.

Ikiganiro hagati y’abo Bakuru b’ibihugu byabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25, Mutarama, 2025, Macron ababwira ko yiteguye kuba Umuhuza hagati ya Kigali na Kinshasa nibabishaka.

Taarifa Rwanda ntiramenya icyo bamusubije.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Si ubwa mbere Macron aganiriye na Kagame na Tshisekedi ku bibazo bibareba.

Mu Ukwakira, 2024 nabwo yarabahuje baraganirira i Paris aho bari bitabiriye Inama y’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango w’ibihugu bikoresha Igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie.

Mu gitondo cyo kuwa 4, Ukwakira, 2024, Ibiro bya  Perezida Tshisekedi byatangaje ko nawe yahuye na Macron mu buryo bwihariye bagirana ikiganiro ku mutekano muke mu Burasirazuba bw’igihugu cye.

Ibiro bya Tshisekedi byaranditse biti: “Perezida Tshisekedi na Macron baganiriye ku kibazo cy’umutekano n’icy’ubutabazi mu Burasirazuba bwa RDC gituruka ku bushotoranyi bw’u Rwanda ndetse n’ibyagezweho hagendewe ku murongo watangiwe i Luanda, hagamijwe ibiganiro bya Kinshasa na Kigali”.

Mbere y’aho ni ukuvuga mu myaka ibiri yari ishize nabwo Emmanuel Macron yahuye n’abo bayobozi.

- Advertisement -
Tshisekedi yarahiye ko atazigera aganira na M23

Hari muri Nzeri, 2022, ubwo yahuriraga nabo i New York bitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Nabwo imwe mu ngingo yagarutsweho yari iyo gukemura ibibazo biri mu Burasirazuba bwa DRC bigakemurwa mu mahoro.

U Bufaransa, muri rusange, bugaragaza ko ibiganiro bya Luanda bitegurwa na Perezida João Lourenço wa Angola ari ingenzi kuko ari byo byabonekamo igisubizo ku bibangamiye umutekano w’Akarere.

Kuri iyi nshuro rero nabwo arashaka gutanga umusanzu we mu kubanisha neza Kigali na Kinshasa.

Mu gihe ibintu byifashe bityo, intambara mu nkengero za Goma irakomeje.

Uretse urupfu rwa Gen Peter Chirimwami Nkuba wari Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru wishwe arashwe ku wa Kane, haravugwa iyicwa cya Gen. Pacifique Ntawunguka bita Omega wayoboraga FDLR.

Ababivuga bavuga ko yishwe arashwe igisasu cya bombe, apfana n’abandi bamurindaga.

Ni amakuru atangazwa na M23 ariko ataragira icyo avugwaho n’urundi ruhande urwo ari rwo rwose.

Ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zo zivuga ko zitazemera ko M23 ifata umujyi wa Goma.

Le Général Sylvain Ekenge uvugira izi ngabo yabwiye Radio Okapi ati: “  Ubu intambara ntiratangira, ariko ntiri butinde gutangira ngo mubibone. Ndabamenyesha ko tutazemera ko Goma ifatwa kandi ibyo ni ntakuka!”

Ekenge yabivuze mu kiganiro yahaye abanyamakuru afatanyije na Minisitiri ushinzwe itumanaho muri Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo witwa Patrick Muyaya na Julien Paluku ushinzwe ubucuruzi muri iyo Guverinoma akaba yarigeze no kuyobora Intara ya Kivu ya Ruguru.

Gen Ekenge yunzemo ko ingabo z’igihugu cye ziri gukorana na Wazalendo, MONUSCO  ndetse n’iza SADC zigize icyo bise SAMIDRC mu gukoma imbere abarwanyi ba M23 kandi ngo akazi bari kugakora neza.

Avuga ko u Rwanda rwamuhize kuva kera ndetse ngo rwamuhushije inshuro 24 ariko iya 25 ntiyarusimbuka.

Ekenge avuga ko ababitse Chirimwami bwa mbere ari Abanyarwanda bityo ngo nibo bari bazi ibye.

Ibi ntacyo u Rwanda rurabitangazaho.

Kagame avuga ko ikibazo kiri mu Burasirazuba bwa DRC kireba mbere na mbere abayobozi b’iki gihugu.
TAGGED:AngolafeaturedIntambaraKagameLorencoLuandaM23MacronRwandaTshisekedi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Goma: Amaraso Yo Gutera Inkomere Mu Bitaro Yabuze
Next Article Harifuzwa Ko Ubucuruzi Hagati Ya Kigali Na Kampala Bugera Kure
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Mpambara Yashimye Ubutwari Abagore Bafashwe Ku Ngufu Muri Jenoside Bagize

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?