Adeline Rwigara Yatumijwe Na RIB, Ati: ‘Sinzitaba’

Madamu Adeline  Rwigara Yatumijwe Na RIB

Umugore wa Assinapol Rwigara witwa Adeline Mukangemanyi yatumijwe n’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB. Uru rwego rwamusabye kurwitaba ku kicaro cyarwo gikuru kiri ku Kimihurura kandi akaza yitwaje urupapuro rw’ihamagara bita convocation. Yabwiye Ijwi ry’Amerika ko atitaba kuko Abanyarwanda bari mu cyunamo.

Adeline Mukangemanyi umugore wa Assinapol Rwigara yigeze aregwa ibyaha byo gukurura amacakubiri no guteza imvururu muri rubanda.

Muri Nyakanga 2017 nibwo yitabye urukiko ashinjwa n’ umushinjacyaha witwa  Ndibwami Rugambwa.

- Advertisement -

Icyo gihe ubushinjacyaha bwavugaga ko  ishingiro ry’ibirego ari amajwi aherekejwe n’amashusho agera kuri 80 ngo yagiye yoherezanya n’abandi bantu bane batari mu Rwanda akoresheje urubuga rwa Whatsapp.

Icyo gihe ubushinjacyaha bwavuze ko ariya majwi yayohererezaga abantu barimo Tabita Gwiza, Mukangarambe Saverina, Mushayija Edmond na Jean Paul Ndayishimiye.

Icyo gihe yamaze igihe gito aburana iminsi 30 y’ifungwa ry’agateganyo aza kurekurwa n’Urukiko rukuru rwa Nyarugenge.

Kugeza ubu icyo yatumirijwe na RIB ntikiramenyekana.

Amakuru Taarifa yamenye ni uko ibyo aregwa azabimenya narangiza kwitaba RIB.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version